umu amakuru- Liverpool yaguze umukinnyi ushobora kuzazonga andi makipe ,Sadio Mane aririmba MO Salah ko ariwe nshuti ye nyuma yo gushwana ndetse Liverpool izakina Final kuwa 6 | Umusingi

Liverpool yaguze umukinnyi ushobora kuzazonga andi makipe ,Sadio Mane aririmba MO Salah ko ariwe nshuti ye nyuma yo gushwana ndetse Liverpool izakina Final kuwa 6

Please enter banners and links.

Ikipe ya Liverpool FC iri mu bihe byiza cyane ndetse ubu ku isi yose amakipe yose igiye guhura nayo igira ubwoba kuko n’ikipe ikomeye cyane ishaka gutsinda buri kipe yose ihuye nayo kandi akenshi irabikora.

Ku munsi w’ejo nibwo yaguze umukinnyi rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Japan witwa Takumi Minamino imuguze  £7.25m ,ikaba yamuguze mu ikipe ya Red Bull Salzburg akaba ari umwe mu bazengereje ikipe ya Liverpool ubwo zahuraga muri Champions League.

Uyu mukinnyi akaba yishimiwe n’abafana ba Liverpool ku isi yose ndetse ku mbuga nkoranyambaga bakaba bemeza ko azazengereza andi makipe azajya ahura na Liverpool nkuko ba Salah na Mane ndetse na Firmino bayazengereza.

Liverpool ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona yo mu Bwongereza ikaba ifite amanota 49 ikaba irusha iya 2 Leicester City amonata 8 yose ikaba irusha Man City zahoraga zikubana ku manota uho wajyaga usanga imwe irusha indi inota rimwe cyangwa 3 ariko ubu Liverpool ikaba irusha Man City amanota 14 yose ku buryo abantu benshi bakurikirana umupira bavuga ko Liverpool ishobora gutwara iki gikombe uyu mwaka nyuma y’imyaka 30 yari imaze itagitwara.

Ku munsi w’ejo nibwo Liverpool yakinnye na Monterry iyitsinda ibitego 2 kuri kimwe ikaba yarahize ijya kuri Final aho izahura n’ikipe yitwa Flamingo yo muri Brazil ,umukino uzaba kuwa 6 aho bazakinira igikombe kitwa Club World cup.

Kandi umunsi w’ejo Sadio Mane ubu ufatwa nk’umukinnyi ukomeye ku isi yaraye abyinnye ko MO Salah ari King wa Egypt avuga ko ariwe nshuti ye magara nyuma y’uko baherutse gushwana ubwo Mane yashinjaga Salah kutamupasa imipira ngo atsinde nkaho amugirira ishyari.

Ibi Sadio Mane akaba yabivuze ku munsi w’ejo tariki 18 Ukuboza 2019 ubwo abanyamakuru muri Qatar aho Liverpool ubu iri yitegura gukina Final y’igikombe cya Club World cup maze avuga ko ubu umubano we na MO Salah ari mwiza cyane ndetse ariwe nshuti ye magara ndetse aramuririmba ko ari King wa Egypt.

Ndayambaje F

3,332 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.