Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
— December 16, 2019
Please enter banners and links.

Shingiro Eraste ufite Company yitwa GG Ltd yakodesheje imashini isya amabuye na ADEPR(Karasha) agomba kujya yishyura Miliyoni 9 buri kwezi ariko umwaka ugiye gushira atishyura yitwaza ko akorana n’abasirikare bakomeye.
Shingiro Eraste aherutse kugambanira umunyamakuru amubeshye ko yamusabye ruswa ariko bigaragara ko yari yamwemereye ikiraka cyo kwamamaza we abihimbamo ko ari ruswa abeshya inzego zitandukanye harimo urwego rw’Umuvunyi na Polisi ndetse na RIB.
Kuri uwo munsi agambanira umunyamakuru hari mu ma saa cyenda z’umugoroba abonye ko umwe mu banyamakuru yagambaniraga afashwe , yaragiye bigeze saa mbiri z’ijoro ahamagara undi munyamakuru wadusabye kudatangaza amazina ye ngo amusange mu kabari I Gikondo.
Umunyamakuru aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Uwo Shingiro Eraste nanjye yaramampagaye saa mbiri z’ijoro ngo musange I Gikondo ariko kubera nari maze kumenya amakuru ko yagambaniye mugenzi wacu nanze kujyayo kandi nanjye yari yanyemereye kumwamamariza ubwo nahise nkeka ko nanjye yari yangambaniye ashaka kudufungisha twese nanga kujyayo ndamwihorera ariko akomeza kumpamagara ndamwihorera”.
Maze kumva ibyo yakoreye mugenzi wacu nasanze atari umuntu mwiza ahubwo ateye ubwoba ni ukumwirinda atazatumarira muri gereza.

Iyo n’iyo Karsha (Crusher)

Aya n’amabuye yasewe na Karasha kandi avuga ko idakora,niba idakora aya mabuye yavuye he?

Shingiro Eraste wigamba ko ari ntawamukoraho nta wamuvuga ugambanira abanyamakuru ndetse wanze kwishyura ADEPR ubu bakaba baramureze mu Nkiko

Iyo ni imodoka yari ije gupakira amabuye kandi akabeshya ko imashini idakora kugirango anyanganye ADEPR
Shingiro agenda yigamba ko afite abasirikare bakuru bakomeye akorana nabo ndetse akaba aribyo yitwaza ariko Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo gutohoza kugirango tumenye abo basirikare bakorana na Shingiro umaze kwigira umuntu utavugwaho.
Amakuru twangarijwe n’umunyamategeko wa ADEPR witwa Me Cyprien Nsabimana avuga ko urubanza afitanye na ADEPR baburanye Kuwa gatanu bazaburana mu mizi kuri 15 Ukwezi kwa mbere 2020.
Ibi byose byo kugambanira abanyamakuru Shingiro abiterwa ni uko abanyamakuru bari bamenye ko atishyura ADEPR amafaranga ubu amaze kugera hafi Miliyoni 90 ndetse ibinyamakuru bimwe byari byatangiye kwandika ayo makuru ye na ADEPR uburyo yakodesheje Karasha (Crusher)akaba atishyura.
Umunyamakuru wa mbere Shingiro yagambaniye iyo atagira Proforma Invoice ubu yari kuba ari Mageragere ,mu gihe undi yakijijwe no kumenya uburyo Shingiro yagambaniye umunyamakuru wa mbere ariko ubundi umugambi wari uwo gufungisha abanyamakuru bose bashakaga kwandika kuri Karasha ya ADEPR imaze hafi umwaka itishyura.
Ibi byerekana ko ibyo Shingiro Eraste avuga ko akorana n’abasirikare bakuru bakomeye ko bishobora kuba aribyo kuko badashaka ko inkuru za Karasha zisohoka bikamenyekana uburyo ababyihishe inyuma bashobora kumenyekana bagafatwa bagafungwa.
Turifuza kumenya abo basirikare bakomeye babyihishe inyuma uwaba abazi yatubwira nabo bakamenyekana cyangwa bakitandukanya na Shingiro hakiri kare kuko uko byagenda kose itohoza turimo gukora tuzabanya tubagaragaze n’impamvu Karasha itushyura aribo babiri inyuma n’ubwo bivugwa ko ari bamwe mu bayobozi ba ADEPR bafatanije nabo basirikare ndetse aribo bakoresha Shingiro nawe akumva ko afite ubudahangarwa bwo kugambanira abanyamakuru .
Ubu se azagambanira n’abacamanza n’abashinjacyaha ko urubanza tugiye gukomeza kurukurikirana kugeza rurangiye?.
3,487 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply