Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya gatandatu,Ronaldo mukeba we ahabwa agahembo kagayitse
— December 3, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2019 rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na FC Barcelone yo muri Espagne, Lionel Messi, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinyi wa mbere ku Isi, ku nshuro ya gatandatu mu muhango wabereye muri Théâtre du Châtelet mu Mujyi wa Paris.
Messi w’imyaka 32, ni Ballon d’Or ye ya mbere atwaye kuva mu 2015 ndetse yabigezeho nyuma yo gutsinda ibitego 54 mu mwaka ushize w’imikino mu ikipe y’igihugu no muri Shampiyona ya Espagne, La Liga.
Umuholandi, Virgil van Dijk ukinira Liverpool, ni we wabaye uwa kabiri mu gihe mugenzi we, Sadio Mané ukomoka muri Sénégal, nawe ukinira Liverpool yabaye uwa kane.
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Juventus de Turin yo mu Butaliyani, umaze kwegukana iki gihembo inshuro eshanu, yabaye uwa gatatu mu matora yakozwe.



Ronaldo mu gihe Messi bahanganye gukora amateka muri iki kinyejena yahabwaga Ballon d’Or undi nawe yarimo guhabwa igihembo cy’umukinnyi ukomeye mu Butaliyani aho benshi bavuze ko iki ari igihembo kigayitse, aho itangazamakuru ryo mu Butaliyani rivuga ko uyu mugabo umusaruro we ari mucye ugereranije n’andi makipe yagiye anyuramo.
Mu bagore, iki gihembo cyegukanwe n’Umunyamerikakazi Megan Rapinoe, atsinze abarimo Umwongereza Lucy Bronze.
Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yatwaye igihembo cya Yashin Trophy cyatangiye gutangwa, ahigitse abarimo Marc-André ter Stegen wa FC Barcelone na mugenzi we Ederson ukinira Manchester City.
Myugariro w’Umuholandi Matthijs de Light yatwaye igihembo cya Kopa Trophy, cyahawe umukinnyi uri munsi y’imyaka 21, akaba yaratoranyijwe n’abatwaye Ballon d’Or.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20, mu mwaka ushize w’imikino yafashije Ajax kugera muri ½ cya UEFA Champions League, akaba yahigitse Umwongereza Jadon Sancho ukinira Borussia Dortmund.



Kwegukana Ballon d’Or kwa Lionel Messi byasobanuye ko Shampiyona ya Espagne, La Liga, imaze kwerekezamo Ballon d’Or 11, harimo n’iy’umwaka ushize yari yatwawe na Luka Modrić wabaye umukinnyi wa mbere uyitwaye mu myaka 10 yari ishize itwarwa na Ronaldo cyangwa Messi.
Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Lionel Messi yagize ati’’ uyu munsi ni Ballon d’Or yanjye ya gatandatu. Ni ibihe bidasanzwe, hamwe n’umuryango wanjye n’abana banjye. Nk’uko umugore wanjye yabivuze, ntabwo warekera kugira inzozi ahubwo urakora kugira ngo utere imbere. Nagize amahirwe kandi biranshimishije.’’
Uyu munya-Argentine aherutse kuzuza imikino 700 muri FC Barcelone, aho yatsinzemo ibitego 614, atwaramo ibikombe 34 birimo 10 bya La Liga na UEFA Champions League enye.
Ballon d’Or ni igihembo cyatangiye gutangwa n’ikinyamakuru France Football mu 1956, bwa mbere gitwarwa n’Umwongereza Stanley Matthews.



Kugeza mu 1995 cyahabwaga abakinnyi b’i Burayi, nyuma kiragurwa ku buryo cyashobora guhabwa undi mukinnyi wese ukina mu ikipe yo mu Burayi naho mu 2007 gitangira guhabwa uwo ari we wese ukina ruhago ku Isi, wagaragaje ubuhanga.
Urutonde rw’abakinnyi 30 ni rwo ruvamo uwacyegukanye, aho rukorwa n’abanditsi ba France Football, ucyegukana agatorwa n’abanyamakuru b’imikino ku Isi, buri gihugu gihagarariwe n’umuntu umwe.
Hagati ya 2010 na 2015, iki gihembo cyari cyarahujwe n’ibihembo bitangwa na FIFA, ariko nyuma biza gutandukanywa guhera mu 2016, iri Shyirahamwe riyobora umupira w’amaguru ku Isi ritangira gutanga iryacyo.
4,013 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply