Abanyeshuri b’Abanyarwanda 8 barangije urugendo shuri mu bushinwa muri gahunda ya Seeds for the future
— December 2, 2019
Please enter banners and links.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda umunini basoje urugendo shuri rw’ibyumweru bitatu mu Bushinwa bishimira ubumenyi bw’ikoranabuhanga bakuyeyo bizera ko buzabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ikoranabuhanga.
Aba banyeshuri 8 baturutse muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bagiye mu bushinwa babifashijwemo na Leta y’u Rwanda n’umushinga wa Huawei “seeds for the Future” nyuma yuko bagaragaje imishinga y’ikoranabuhanga igahiga indi 37 yahatanaga..
Barimo Nsabiyumva na Regine Ayinkamiye bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK (Kigali Independent University), Iradukunda Karangwa Prosper wo muri UNILAK, Innocent Nzimenyera, Tuyishime Honorine na Daniel Ndamukunda baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda), Bonheur Umuhoza wo muri INES RUHENGERI na Umutoni Solange wari waturutse muri UTB.


Ubwo bari I Beijing mu Bushinwa, aba banyeshuri batemberejwe mu bice bitandukanye birimo umujyi ubujujiwe (Forbidden City), Salle nini yo mu Bushinwa (the Chinese Great Wall) na Stade ikunze kuberaho imikino ya Olempike (the Beijing Olympics Stadium).
Huawei yabateguriye kandi icyumweru cyo kumenya umuco n’ururimi bikoreshwa muri Kaminuza bagombaga gukoreramo amahugurwa (Beijing Language and Culture University’s School of Continuing Education). Babonye kandi n’umwanya wo gusura aho basigira amarangi n’ibijyanye n’umuco aho abarushije abandi baganewe impapuro z’ishimwe (Certificates).
Babajijwe ku bumenyi bakuye mu Bushinwa, Nsabiyumva Willy wari wagiye ahagarariye ULK wiga Computer Science, yavuze ko umushinga wa Huawei watumye bafunguka mu mutwe, bakazamura ubushobozi bityo ngo bikazabafasha kuzamura impano zabo ndetse bibabyarira inyungu zitabarika.

Aha bari kuri Salle nini yo mu Bushinwa

Aha aba banyeshuri berekanaga ibyo bize mu rurimi rw’Igishinwa n’umuco waho

Bagize umwanya wo gusura ibice bitandukanye byo mu Bushinwa birimo n’icyicaro gikuru cya Huawei
Iradukunda Karangwa Prosper wo muri UNILAK na we yagize ati “Byari byiza cyane ndetse byari bitangaje ubwo twari I Beijing, twashoboye gusura uduce ndangamurage dutandukanye tw’u Bushinwa aho twigiye byinshi bijyanye n’umuco ndetse n’amateka by’u Bushinwa, nishimiye kandi amahugurwa ku rurimi rwo mu Bushinwa aho nakuye ubumenyi bushobora kumfasha kwirwanaho mu rurimi rwo mu Bushinwa”.
Akomeza ati “Amahugurwa ku ikoranabuhanga twagiriye I Shenzhen, byari byiza cyane, bwari uburyo bwo kubona ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho nk’irya 5G, AI, IoT riri hafi kuyobora isi, bityo bizamfasha kugira icyo marira igihugu cyange muri iri koranabuhanga”.
Umuhoza Bonhuer wo muri INSTITUT D’ENSEIGNEMENT SUPÉRIEUR DE RUHENGERI (INES RUHENGERI) yagize ati “Mu by’ukuri, ibyo tugomba gufungukaho, ni byinshi by’umwihariko mu bucuruzi. Nta shuri na rimwe rihugura ku bucuruzi cyangwa ubunararibonye mu kazi bishobora kukwigisha umuntu uko ari, ukeneye ubunararibonye mu buzima butandukanye, abantu bakora mu bintu bitandukanye, abantu bo mu mico itandukanye kugira ngo bagire icyo bagusangiza kigufasha, ibi ni byo byazanye Shenzhen aho Huawei iherereye mu buzima”.
Ayinkamiye Regine wo muri Kigali Independent University (ULK) wiga Software Engineering muri Kaminuza ya (Makerere University) avuga ko iyi gahunda yamufashije kwiga izindi ndimi mpuzamahanga ziyongeraho amasomo ye asanzwe bityo bikazamufasha mu guhatana ku isoko ry’umurimo mu isi ya none.
Ati “Hari abantu benshi badashobora kuvuga mu rurimi rw’Igishinwa, ibi bibahombya byinshi ariko nkange wagize ibyo menya kuri uru rurimi, ubu nshobora kujya guhaha ikintu hano I Beijing kuko nzi n’uburyo babara amafaranga. Ningaruka mu rugo, nzakomeza kwihugura nkoresheje interineti”.
Mr. Jack Ren, umwalimu wigisha Ikoranabuhanga muri Shenzhen yashimiye cyane aba banyeshuri b’abanyarwanda ku myifatire ndetse n’umuhate wabo mu kwiga ikoranabuhanga rigezweho bagaragaje mu ishuri.
Ubwo bari I Shenzhen, aba banyeshuri basuye kandi inzu ndangamurage ya Shenzhen (Shenzhen Museum) ibumbatiye amateka y’uburyo agace kanini k’umujyi w’ubukungu wubatswe mu myaka 28 gusa biturutse ku murobyi wo mu cyaro.
Aba banyeshuri bahuguwe kandi ku ikoranabuhanga ry’uburyo hubakwa imiyoboro ya 5G na 4G, itumanaho ry’iya kure (telecommunications), cloud solutions, banasura icyicaro cya Huawei banasobanurirwaho byinshi biyerekeyeho.
Aba banyeshuri bagarutse mu Rwanda amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019.
Allan Kyobe, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Huawei mu Rwanda (The Public Relations Officer Huawei Technologies (Rwanda) Co. Ltd) wari wanajyanye n’aba banyeshuri mu Bushinwa, yari yabasabye gukoresha igihe cyabo neza mu Bushinwa, gukoresha uburyo babonye no kububyaza umusaruro ndetse bakazanabufashisha Kaminuza baturutsemo.
Binyuze muri iyi gahunda ya Huawei yise “Seeds for the Future”, kuri iki cyiciri cya Kabiri hari hagiye abanyeshuri umunani aho bamara igihe cy’ibyumweru bibiri na bitatu mu Bushinwa bihugura mu ikoranabuhanga.
Ni gahunda idafite igihe kizwi cyavugwa izamara gusa ngo mu gihe cyose Huawei igikorera mu Rwanda izakomeza kubaho. Twabibutsa ko bwa mbere mu 2018 hari hagiye abandi banyeshuri umunani ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
3,567 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply