umu amakuru- Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73 | Umusingi

Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73

Please enter banners and links.

Uwigeze kuba umutoza w’ikipe ya Liverpool FC n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Gérard Houllier, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 73.

Umufaransa Houllier yatoje ikipe ya Liverpool hagati ya 1998-2004, ayifasha kwegukana ibikombe bitanu bikomeye birimo FA Cup, League Cup na UEFA Cup mu mwaka w’imikino wa 2000/01.

Yatoje kandi amakipe arimo Lens, Paris Saint-Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse ubwo yari avuye muri Liverpool yatwaye shampiyona ya Ligue 1 muri Lyon.

Ubwo yaherukaga gutoza, ni mu 2011, aho yamaze amezi icyenda ari umutoza wa Aston Villa, ariko agahita atangira kugira ibibazo by’umutima.

Liverpool yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu wahoze ari umutoza wayo, wayihesheje ibikombe bitatu mu mwaka umwe.

Ati “Tubabajwe kandi twunamiye umutoza waduhesheje ibikombe bitatu witabye Imana, Gérard Houllier. Ibitekerezo bya buri wese muri Liverpool FC biri kumwe n’umuryango wa Gérard ndetse n’inshuti nyinshi.”

Houllier yubatse izina mu butoza ari muri Lens na PSG mu myaka ya 1980 mbere yo gufata ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 1992.

Gusa, ubwo u Bufaransa bwananirwaga kubona itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu 1994, Houllier yashinje amakosa David Ginola wari umukinnyi, ahita yegura ku mirimo ye.

Mu 1998, yagiye mu Bwongereza, atoza Liverpool afatanyije na Roy Evans weguye nyuma y’amezi atatu, agasigarana ikipe.

Mu Ukwakira 2001, yabazwe umutima nyuma yo kugira ububabare mu gituza nyuma y’umukino wahuje Liverpool na Leeds United, ariko nyuma asubira mu kazi indi myaka itatu mbere yo kugenda muri Gicurasi 2004.

Avuye muri Liverpool, yatoje Lyon, ayifasha kwegukana ibikombe bibiri by’u Bufaransa mbere yo kwerekeza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu mu 2007.

Mu mwaka w’imikino wa 2010/11, yari yahawe imyaka itatu muri Aston Villa, ariko asezera nyuma y’amezi icyenda kubera uburwayi bw’umutima.

Kuva icyo gihe, yagizwe umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Red Bull mu gihe mu Ugushyingo, yabaye umuyobozi wa tekinike w’amakipe y’abagore ya Lyon na OL Reign.

Abakinnyi n’amakipe yatoje bakomeje kumwifuriza irihuko ryiza bamuvuga ibigwi igihe bakoranaga nabo.

 

2,212 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.