umu amakuru- Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye | Umusingi

Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye

Please enter banners and links.

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions League yabereye i Nyon mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 yasize Bayern Munich ifite igikombe giheruka, izahura na Paris Saint-Germain zahuriye ku mukino wa nyuma ubushize.

Ni tombola yayobowe na Giorgio Machetti ndetse na Hamit Altintop guhera saa Saba z’amanywa ku isaha y’i Kigali.

Yasize Bayern Munich ifite igikombe giheruka, izahura na Paris Saint-Germain zahuriye ku mukino wa nyuma wakiniwe muri Portugal muri Kanama 2020, ikipe yo mu Budage itsinda igitego 1-0.

Liverpool yatwaye Champions League mu 2019, izahura na Real Madrid imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 13 kugeza mu 2018 mu gihe FC Porto izahura na Chelsea naho Manchester City ihure na Borussia Dortmund.

Imikino ibanza ya ¼ izakinwa tariki ya 6 n’iya 7 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 13 n’iya 14 Mata 2021.

Muri ½ , ikipe izatsinda hagati ya Real Madrid na Liverpool izahura n’izatsinda hagati ya FC Porto na Chelsea mu gihe izakomeza hagati ya Manchester City na Dortmund izahura n’izaba yakomeje hagati ya Bayern na PSG.

Bayern Munich’s German midfielder Joshua Kimmich and Paris Saint-Germain’s French forward Kylian Mbappe (R) vie for the ball during the UEFA Champions League final football match between Paris Saint-Germain and Bayern Munich at the Luz stadium in Lisbon on August 23, 2020. (Photo by LLUIS GENE / POOL / AFP) (Photo by LLUIS GENE/POOL/AFP via Getty Images)

Abakunzi ba ruhago bavuga ko ikipe ya Liverpool izihorera ubwo Real Madrid yayitsindaga ikoresheje amayeri ya Ramos wafashe ukuboko kwa Salah akamuvuna bigatuma ava mu kibuga arira ndetse Liverpool ariwe yacungingiragaho ubu bikaba bivugwa ko izihorera.

Bavuga ko na PSG izihorera kubera Bayern Munich yayitsinze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ubwo ziheruka guhura PSG ikagitwara.

Ndayambaje F

 

327 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.