umu amakuru- Intambara y’amagambo hagati ya Zari na Wema Sepetu | Umusingi

wemaIntambara y’amagambo hagati ya Zari na Wema Sepetu

Please enter banners and links.

wemaWema Sepetu wahoze ari umugore wa Diamond na Zari babana kuri ubu , aba bagore bombi baherutse gutukana ku rubuga rwa Instgram karahava.

Ibi byatangiye Wema Sepetu ari we wandika amagambo asa n’ashotora Zari maze ubwo intambara y’amagambo itangira ubwo baratukana biratinda.

Zari yakomeje amwiyama amubwira ko ibye byarangiye akwiye kureka gutekereza kuri Diamond ndetse adakwiye gukomeza no kumutekereza.

Mu kumusubiza Sepetu yavuze ko atajya akumbura Diamond na rimwe ngo kuko yagiye kumusiga amureba maze arangije amujomba agikwasi agira ati “ahubwo muzabanze mufatishe amaraso y’uwo mwana hamenyekane se.”

Zari nawe ntiyihanganiye iryo jambo yabwiwe na Sepetu na we ahita amwishongora ho ati “ umwana wanjye ntaguteshe umutwe, reka guhangana n’uruhinja shaka abari ku rwego rwawe uriya we ni urundi rwego.”

Aba bagore b’abakeba bashyize hanze urwango rwabo nyuma y’aho bivuzwe ko batarebana neza ariko ntibagire icyo babivugaho.

Wema Sepetu yatangaje ko impamvu yatandukanye na Diamond avuga ko ari ku mpamvu ze bwite ndetse no kwanga guta umwanya.

Diamond nawe yahise yifatira umuherwe w’umugandekazi Zari ndetse kugeza ubu bakaba baramaze kubyarana umwana w’umukobwa.

2,926 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.