umu amakuru- Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte | Umusingi

Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte

Please enter banners and links.

Nyuma y’uko ikipe ya Newcastle Utd yo mu Bwongereza iguzwe n’Abarabu bakayishoramo Amafaranga menshi cyane agera kuri Miliyoni 305£ ubu ikaba ishaka umutoza uzayizamura igatangira gutwara ibikombe.

Mu batoza 4 ishaka uza ku isonga harimo Steven Gerrard utoza ikipe ya Rangers ndetse uherutse kuyihesha igikombe cya Shampiyona ndetse hagakurikiraho umutoza watozaga Chelsea na InterMilan ariwe Konte na Brendan Rogers wohoze atoza ikipe ya Liverpool ubu akaba atoza ikipe ya Leicester City ndetse n’umutoza wa Dortmond.

Abaherwe baguze iyi kipe ya Newcastle bivugwa ko ari abaherwe cyane ndetse barusha abaherwe ba PSG ubateranije n’abaherwe na Man City n’umuherwe wa Chelsea.

Ubu amakipe yatangiye gutinya ko Newcastle ishobora gutwara abakinnyi b’ayo makipe bakomeye kubera Abaherwe bashaka ko itangira gutwara ibikombe igomba gushaka umutoza mwiza bakamuha amafaranga akagura Abakinnyi bakomeye nkuko za Chelsea zabigenje zimaze kugurwa n’Umuherwe na Man City .

Mu bakinnyi ishaka haravugwa Martial wa Man United ,Rahim Starling wa Man City na Jesse Lingard wa Man United n’abandi bakomeye.

Umutoza wari usanzwe atoza iyi kipe ya Newcastle Bruce bikaba biteganijwe ko agomba kwirukanwa ku kazi bitarenze amasaha 48.

Ndayambaje F

2,296 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.