umu amakuru- Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN | Umusingi

Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN

Please enter banners and links.

Imodoka yarashwe yaguye munsi y’umuhanda

Kuwa gatandatu abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi bari mu modoka y’abagenzi yerekezaga mu Karere ka Rusizi iva mu Mujyi wa Kigali baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo mu Mutwe wa FLN.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.

Rikomeza riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.’’

Amakuru agera avuga ko uwo mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa. Yari asanzwe akorera Sosiyete ya Ritco. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita.

Umushoferi warashwe yitwaga Ibrahim Issa. Yari yahagurutse i Kigali mu masaha y’igitondo agiye i Rusizi ariko anyuze i Huye

Igeze mu Karere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.

Hari uwatanze amakuru mu binyamakuru bimwe na bimwe yavuze ko ahagana saa Munani, yahamagawe n’umwe mu bantu bari muri iyo modoka, akamubwira ati “baraturashe” ndetse akamubwira ko “Issa apfuye”.

Nta yandi makuru y’uko byagenze uwo muntu yigeze amuha kuko nyuma y’umwanya muto, ngo telefoni ye yahise iva ku murongo. Ku rundi ruhande, bivugwa ko uwarashe iyo modoka, bisa n’aho ari umuntu wari ahantu hirengeye kuko abari bayirimo batigeze bamubona.

Umushoferi amaze kuraswa, ngo imodoka yahise ita umuhanda igwa mu nkengero z’umuhanda. Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, zitabara bwangu inkomere zizijyana kwa muganga.

Ku rundi ruhande, imodoka zari inyuma y’iyo Ibrahim yari atwaye zamaze umwanya munini zitarinjira muri uwo muhanda kuko inzego z’umutekano zari zikigenzura ako gace.

Umwe mu bashoferi bari mu modoka yari imbere y’iyo Issa yari atwaye yavuze ko iyo modoka yarashwe ikiri kwinjira muri Nyungwe nko mu bilometero bitanu uvuye mu Gasantere ka Kitabi.

Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba ndetse ababigizemo uruhare barimo gushakishwa.

 

 

2,036 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.