umu amakuru- Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda | Umusingi

Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda

Please enter banners and links.

Amakuru agezweho ni uko abantu benshi bari bategereje utangazwa ko abaye Perezida wa Kenya hagati y’abagabo babiri aribo  William Ruto na Raila Odinga .

Ni amatora amaze hafi icyumweru abaturage barimo gutora ariko uyu munsi tariki 15/8/2022 saa kumi zo mu Rwanda hatangajwe ko William Ruto ariwe utsinze amatora akaba abaye Perezida wa 5 asimbuye Uhuru Kenyatta.

Willim Ruto akaba yatsinze ku manota 52% mu gihe uwamukurikiraga bari bahanganye Raila Odinga yari afite amajwi 48% n’ubwo hari ibitangazamakuru byavugaga ko Odinga ariwe warushaga William Ruto amajwi.

Twabibutsa ko uwari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta  yari ashyigikiye uruhande rutavuga rumwe na Leta arirwo ruyobowe na Odinga ibintu bidasanzwe muri Africa.

 

Mbese ni nkuko wakumva Perezida wa Uganda Museveni ashyigikira Bobi Wine cyangwa Perezida Kagame mu Rwanda ashyigikiye Dr Frank Habineza ariko abahanga muri politike bavuga ko ahari Demokarasi byose bishoboka.

Impamvu byabaye gutyo muri Kenya ni uko Perezida Uhuru Kenyatta yashwanye na William Ruto kubera Uhuru yasuhuje Odinga bakorana mu ntoki bituma Ruto ashwana na Uhuru ku buryo byatumye Uhuru muri aya matora yari ashyigikiye Odinga.

Abakurikirana ibya Politike mu Karere bavuga ko Ruto yigeze gushyigikira Perezida wa Uganda Museveni ndetse William Ruto akaba yaragaragaye aza mu gihugu cya Uganda ari ku mwe na Perezida Museveni bivugwa ko yabaga aje kumugisha inama uburyo yatsinda amatora.

Bivugwa ko uwo Museveni ashyigikiye atajya atsindwa ndetse akaba yibukirwa uburyo I Burundi habaye Coup d’Etat ariko bikavugwa ko Perezida w’I Burundi Nkurunziza wayoboraga icyo gihe ari Museveni wamusubije ku butegetsi kuko Coup d’Etat yabaye ari muri Tanzania mu nama y’abakuru b’Ibihugu bya East Africa.

Kuba Ruto yaragaragaye kenshi mu gihugu cya Uganda ari kumwe na Perezida Museveni bivugwa ko ariwe wamugiriye inama amuha namayeri uko yatsinda amatora dore ko we amaze gutsinda inshuro 6 zose.

Rwego Tony

 

2,079 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.