umu amakuru- ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye | Umusingi

ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye

Please enter banners and links.

Nkukomwabimenyereye ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kibagezaho amakuru acukumbuye ubu kikaba cyatohoje amakuru ya Gakire Fidele wahoze ari umunyamakuru akaba umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema na Ishema TV ariko nyuma akinjira muri politike ubwo yanabyemeje ubwo yinjiraga muri Guverinoma ya Padiri Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro aho yari yagizwe Minisitiri.

Gakire Fidele atarahungira muri Amerika yari yarinjiye mu Ishyaka rya PL mu buryo bwo kwinjira muri Politike bityo ageze muri Amerika yinjira muri Guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana irwanya Leta y’u Rwanda hanyuma Gakire aza gushukwa n’abantu tugitohoza tuzabagezaho mu minsi iri imbere bati wagiye mu Rwanda ko hagiye kuba amatora y’Abadepite bityo ukaziyamamariza kuba Umudepite kandi ko byakunda.

Gakire yatangiye kumva ko aribyo koko azaba Umudepite mu Ishyaka rya PL dore ko yari yararyinjiyemo kandi amatora y’Abadepite ateganijwe uyu mwaka bityo atangira kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye uburyo yagaruka mu Rwanda akiyamamariza kuba Umudepite.Abantu yagiranye nabo ibiganiro bamwijeje ko nagera mu Rwanda nta kibazo azagira ndetse bamwizeza ko nahagera bazamuhuza n’abayobozi bakomeye  muri Leta akaganira nabo ndetse agasaba imbabazi z’ibyo yari yaravuze ageze muri Guverinoma ya Padiri Nahimana .

Amakuru dukesha inshuti ze muri Amarika mu makuru bahaye Ikinyamakuru Umusingi avuga ko Gakire amaze kumva ko nagera mu Rwanda azahura n’abayobozi bakomeye muri Leta yatangiye gushakisha itike imuzana mu Rwanda bityo arayibona ariko abigira ibanga ko agiye kuza mu Rwanda ndetse n’ikimuzanye bari bamubwiye ko agiceceka n’iyo mpamvu na Guverinoma yakoreraga batamenye ifungwa rye bakabimenya yarageze I Kigali cyera ari muri gereza ya Mageragere.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi uba muri Amerika ari nawe watubwiye bwa mbere ko Gakire Fidele yaburiwe irengero muri Amerika aho yabaga bamubuze yagatangrije Umusingi ko amakuru bamaze kumenya ari uko hari abantu bamushutse ko aje mu Rwanda akiyamamariza kuba Umudepite mu Ishyaka rya PL byakunda ngo kuko ba Mitali wahoze ari Minisitiri bahunze n’abandi bava muri politike bityo we aje akiyamamaza byakunda .

Gakire yahise atangira gushaka tike imuzana ayibonye yurira rutema ikirere yerekeza I Kigali aho yari afite imanza zimutegereje z’amadeni yasize aturutse kuri Televiziyo ye yari yaratangije.Amakuru avuga ko akimara kugera I Kigali aho kujyanwa guhura n’abayobozi bari bamubwiye ko azahura nabo bakamufasha kugera ku migambi ye ahubwo yahise afatwa arafungwa akorerwa dosiye y’inyandiko mpimbano.Hari amakuru yavugwaga ko nawe yaba yarazanywe nka Rusesabagina Paul kuko nawe abantu bagiye kumva bumva ngo Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB birabatangaza na Gakire abantu bagiye kumva bumva ngo ari I Mageragere birabatangaza uburyo yagezeyo.

Gakire Uzabakiriho Fidele

Gakire yigeze kwandika inkuru kuri Perezida Kagame asohora ikinyamakuru asaba imbabazi ariko ubanza yarazihawe kuko atafunzwe icyo gihe

Gusa itangazamakuru ryo mu Rwanda hari abantu baringa cyane kuko hakabaye hari abanyamakuru bazwiho gukora breaking News bakaba baranditse inkuru ya Rusesabagina akigera mu Rwanda ndetse na Gakire Fidele nawe ntibyari kugeza ubwo agezwa muri gereza itangazamakuru ruitarabimenya hari n’abandi benshi nka Sankara nawe byamenyekanye amaze iminsi muri RIB.

Byerekana ko itangazamakuru mu Rwanda nta mbaraga rifite ,impamvu tuvuze ku itangazamakuru ni uko turimo kwandika ku munyamakuru Gakire Fidele.

Gakire kuba yarinjiye mu itangazamakuru bishobora kuba aribyo byamuhaye kumva ko yaba n’umuyobozi ukomeye bituma yinjira mu Ishyaka rya PL ageze no muri Amerika agirwa Minisitiri yumva ko inzozi ze ashobora kuzazigeraho ariko ntibyamuhiriye nyuma yo kwisanga ari muri gereza I Mageragere.Hari undi watubwiye ati muzarebe igihe yafatiwe hashize iminsi micye kongere ya PL iraba bikaba bivugwa ko abamubeshye kuva muri Amerika bamubwiraga ko azamezwa muri Kongere ya PL iherutse kuba ariko ntibyamuhiriye ahubwo ubu ari muri gereza.

Rwego Tony

4,953 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.