Mu mezi 9 gusa abana 247 bo mu turere 5 bakorewe ihohoterwa
— June 20, 2017
Please enter banners and links.

Icyegeranyo cya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, yakoze kuva muri Nyakanga 2016 kugera muri Werurwe 2017, kigaragaza ko yakiriye ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abana bisaga 13.587, muri byo 247 yabisuzuma igasanga bifite ishingiro.
Abakorerabushake b’iyi komisiyo bo mu turere twa Rutsiro, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Muhanga twakorewemo iki cyegeranyo, bagaragaaje ko ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abana byakiriwe cyane, ari iby’abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bavuga ko badahabwa ifunguro rya saa sita, aho yakiriye ibigera ku 11796.
Imibare yavuye muri iki cyegeranyo yatangajwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa 20 Kamena 2017, mu nama yagiranye n’inzego zitandukanye igaragaza ko uretse iby’abanyeshuri badahabwa ifunguro bitarakorerwa igenzura, ibindi birego byose byakorewe igenzura bagasanga 247 bifite ishingiro.


Inzego zitandukanye zitabiriye inama yamurikiwemo icyegeranyo ku burenganzira bwa muntu

Muri ibyo bifite ishingiro, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaje ku isonga, aho abana 56, barimo abahungu babiri n’abakobwa 54 barikorewe.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakurikiraho kutubahiriza uburenganzira bwo kumenya ababyeyi b’umwana bombi no kurerwa na bo, aho abana barikorewe ari 50 barimo abakobwa 25.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko ibyaha byo gusambanya no gufata ku ngufu, cyane cyane abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 biteye impungenge.
Yagize ati “Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana biza ku mwanya wa kane mu byaha bikomeye. Mu 2013/2014 byazaga ku wa 10. Ibikurikiranwa n’Urukiko rw’Ikirenga, usanga biza ku wa kabiri. Ni ukuvuga ko bigihari kandi ikibazo ari ingorabahizi.”
Yongeye ati “Ni yo mpamvu dukomeza gukurikirana dushyiraho ingamba, navuga ko amategeko ahari, hari Itegeko Nshinga, hari Politiki ariko ikibazo kiracyahari. Ni ukuvuga ngo ni ugushaka ingamba zifatika zatuma aya mategeko ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye kikaranduka ariko igikomeye ni uguhindura imyumvire y’abantu. Ntibyumvikana uko umuntu mukuru ahohotera akana k’imyaka itanu.”
Ababyeyi batita ku nshingano zabo bagarutsweho
Uretse kuba impamvu zagiye zitangwa hakorwa iki cyegeranyo zirimo ubukene bw’imiryango n’abana bituma bamwe babashukisha utuntu batabasha kwigurira n’izinda, hanagarutswe ku burangare bw’ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo.
Kuri iki kibazo, Nirere yatanze urugero rw’aho usanga ababyeyi bakiraranya abana b’abahungu n’abakobwa ku buriri bumwe ukazasanga bateranye inda.
Umukozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu muri Cladho, Murwandashyaka Evariste, yavuze ko muri rusange bimwe mu bituma ihohoterwa rikorerwa abana ryiyongera biterwa no kutanyurwa kw’abana no kubura urukundo rw’ababyeyi.
Yagize ati “Abana ntibanyurwa n’ibyo ababyeyi babaha bigatuma byorohera ababashuka. ikindi, abana batubwiye ko babuze urukundo rw’ababyeyi. Muri iki gihe ababyeyi ntibashishikajwe no kwita ku bana, bigira mu mirimo bakabibagirwa.”
Uretse iri hohoterwa riza imbere, iki cyegeranyo kigaragaza ko muri utu turere nta hohoterwa ryo guhozwa ku nkeke rihagaragara mu byiciro by’ihohoterwa byakoreweho iki cyegeranyo birimo: ku burenganzira bwo kubaho; Uburenganzira ku buzima; Uburenganzira ku burezi; Uburenganzira ku mutungo; Uburenganzira ku butabera n’ibindi.
3,378 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umwana yamize igishyimbo kimuhagama mu mihogo arapfa
Inkuru y’umugore wataye umugabo we mu bitaro babyaye umwana utagejeje igihe ,buri umwe uyumvise ararira (Vidio)
Abana babaga mu bigo by’Impfubyi babayeho nabi batunzwe no gusura inshuti kugirango baboneyo ifunguro n’icumbi kandi ngo inkunga iva hanze iraza
Scotland:Umwana w’imyaka 6 yasambanyijwe kungufu uwamusambanyije arangije aramwica
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply