umu amakuru- RRA mu kujijisha itangazamakuru ko ryasonewe imisoro | Umusingi

GatsRRA mu kujijisha itangazamakuru ko ryasonewe imisoro

Please enter banners and links.

Gats

Hashize igihe gito inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda MHC iteguye inama ihuza banyiri bitangazamakuru n’abafatanyabikorwa ariko igitangaje ni uko twasanze ibitangazamakuru byinshi bishobora guhanwa kubera urujijo rwatejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA.

Njye nari muri iyo nama ariko uwari uhagarariye RRA yasobanuye ko ibitangazamakuru biba bikwiye kujya kudekarara ko ntacyo binjije cyangwa ko binjije bityo abinjije inyungu bagatanga imisoro ku nyungu mu gihe itegeko rivuga ko ibinyamakuru mu Rwanda byasonewe imisoro.

Aho niho abafite ibitangazamakuru benshi bagize impungenge ko bashobora kuzahanwa kandi bitewe n’urujijo ko basonewe imisoro.

Nonese waba ujya kudekarara imisoro ku nyungu gute kandi uziko ibinyamakuru byasonewe imisoro?.Ibinyamakuru bitabona amatangazo yo kwamamaza ,ibitangazamakuru bisohoka rimwe mu mwaka cyangwa kangahe ,gake gashoboka ngo kujya kudekarara imisoro ku nyungu,iyihe nyungu koko ahubwo ko abayobozi babyo Imana ariyo ibatunze.

Ubundi bakabaye bapiganirwa amasoko nk’abandi bose ariko ibitangazamakuru byigenga byafungiwe guhabwa amatangazo yo kwamamaza ya Leta ndetse n’ibigo byigenga nabyo bigategekwa mu ibanga kutamamaza mu binyamakuru byigenga kuko barabitubwira.

Ibyo bijyanye n’imkorere nta kibazo kuko hashize imyaka myinshi irenga 15 ibinyamakuru biri muri ubwo buzima bwo kutabona amatangazo ya Leta ariko natwe tukabinenga Perezida Kagame kuba yaratwibagiwe kandi natwe turi abanyarwanda nk’abandi iterambere ry’igihugu rikwiye kutugeraho.

Muri ako gake tugerageza tugasohora ibinyamakuru byibuze hari abo dufasha gukorera ubuvugizi ,hari abo twigisha n’ibindi byinshi kandi nizo nshingano zacu ariko tukababazwa n’uburyo bagira gutya bakatwoherereza amatangazo kuri za Emails kandi bazi ko batatwishyura kuyatangaza cyangwa bakaduhamagara mu biganiro byabo bashaka ko tubafasha kugeza ku banyarwanda ubutumwa bwabo.

Ibyo byose reka mbireke mvuge ku misoro ishobora kwakwa ibitangazamakuru byigenga kubera batagiye kugaragaza ko ntacyo binjije ndavuga ko bigo byigenga mu gihe banyiri bitangazamakuru bari bazi ko basonewe imisoro ariko bakaba baherutse kubwirwa ko ari itegeko ko bajya kudekarara.

Nyuma yo kubimenya ubu bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru barashaka kwandikira Komiseri wa RRA kugirango bazahure nawe bamusobanurire uburyo habaye kubajijisha bazi ko basonewe imisoro mu itegeko ariko itegeko ntiryubahirizwe ku buryo bafite impungenge ko bashobora guhanwa.

Buri kwezi iyo utagaragaje ibyo winjije uhanishwa ibihumbi 100 buri kwezi ,umwaka bikaba Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri ,ubwo hari abamaze imyaka irenga 5 cyangwa 10 ubwo bakaba bizeye ko iki kibazo kizaganirwaho kuko iyo babimenya ntago byari kugera aho kuko batinjije kujya kubabwira gusa ko ntacyo binjije n’ibintu byoroshye ariko kubera ko bari baziko basonewe imisoro nta kwirirwa bajya kudekarara.Ibi bamwe babifashe nko gukomeza gukanira itangazamakuru ryigenga kudatera imbere mu gihe ariryo jisho rya rubanda .

Ibigo bishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru n’ibitangazamakuru nka RMC nabo bakwiye kwinjira muri iki kibazo cyangwa se ibitangazamakuru byinshi bigafunga nkuko bimwe byatangiye gufunga kubera imikorere ikakaye.

Muri rusange njye mbona abantu bakora uyu mwuga bawukunda cyane kuko kumara iyo myaka yose bakiri mu itangazamakuru bataragiye mu bindi n’ubwo hari bake bagiye ,bati hagezweho imbuga nkoranya mbaga bakazikora ni ikigaragaza ko bakunda uyu mwuga bakwiye gushyigikirwa bagatera imbere nabo nkuko igihugu gitera imbere nabo bagatera imbere.

Reka ndekere aho ,uru n’urubuga buri muntu atanga igitekerezo cye haramutse hari undi ubyumva ukundi kuri iki gitekerezo cyanjye nawe afite uburenganzira bwo kwandika igitekerezo cye yarangiza akacyohereza kuri Email yanjye ya stanleygatera@gmail.com tukagitangaza hano kuri Tujye inama twubaka igihugu.

Gatera Stanley 0783664450

2,916 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.