umu amakuru-  Ese amafaranga ya pansiyo azongezwa na none hashize imyaka 20? | Umusingi

RSSB015  Ese amafaranga ya pansiyo azongezwa na none hashize imyaka 20?

Please enter banners and links.

RSSB015

 

Kugirango amafaranga ya pansiyo ashobore kongezwa babanza gukoresha inyigo (études actuarielles).Izo nyigo ziba zigamije akenshi kureba ubuzima bw’Ikigo cya RSSB  muri rusange ariko cyane cyane umutungo wacyo mu mafaranga uko uzaba uteye mu bihe biri imbere.Bareba niba ikigo kizashobora kwishyura za pansiyo n’andi mafaranga gitanga mu bihe bizaza.

Mu bigo by’ubwiteganyirize, itegeko riteganya igihe izo nyigo zigomba gukorwamo.Mu kigo cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB), itegeko riteganya imyaka itanu.

Muri izo nyigo  hasuzumwa ibintu byinshi, bimwe muri ibyo by’ingenzi mpisemo  ni nkibi bikurikira:

1.Kureba niba hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka, hari ikinyuranyo cy’inyungu.

Izo nyungu uko zigenda zikusanywa zigomba kugaragaza ko zishobora kwishyura za pansiyo n’andi mafaranga atangwa mu myaka iri imbere.  Igihe basanze nta nyungu bitanga bakareba ikibitera:

Bareba igipimo cy’umubare fatizo washyizweho babara imisanzu (taux de cotisation)  niba ugikwiriye, basanga ugikwiriye bakabugumishaho  basanga udatuma imisanzu yinjira ari myinshi bakawuzamura. Ubwo rero noneho kuko amafaranga akatwa k’umushahara w’abakozi aba yiyongereye kandi akenshi bakaba basanzwe basaba ko bongezwa kubera ko imishahara yabo ari mito  bikaba byatuma bijundika ubuyobozi.

Bareba niba amafaranga atangwa kuri za pansiyo ari menshi cyane kuburyo byatera igihombo ikigo. Muri icyo gihe hafatwa icyemezo cyo kugabanya pansiyo kuri bamwe cyangwa kuri bose.

Haramutse hafashwe icyo cyemezo abasanzwe bafata pansiyo barushaho kugira imibereho mibi bikabera umugogoro igihugu , ndetse bakikoma ubutegetsi buba bwarabashyize muri ako kaga.

Ikindi cyemezo gishobora gufatwa ni ugushyiraho umubare w’imisanzu ntarengwa bazashingiraho babara pansiyo kuburyo amafaranga bazatanga kuri pansiyo atazaba menshi cyane. Ibi byaba ari uguhemukira abiteganyirije kuko baba babujijwe uburenganzira bwabo bwo kuzabona pansiyo ikwiye mu gihe bakoreraga umushahara urenze kuwashyizweho.

Mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB ibintu bimeze neza. Umubare w’ababarirwa mu rubyiruko, n’abandi bakora ariko batarageza ku imyaka yo gufata pansiyo ni benshi cyane(population jeune) bakaba batanga imisanzu myinshi ugereranyije n’umubare w’abafata pansiyo ukiri muto n’amafaranga bafata akaba ari make cyane. Icyinyuranyo cy’inyungu zihanitse kikaba cyatuma pansiyo zongezwa.

1.Kureba agaciro nyakuri ka pansiyo itangwa (valeur réelle de la pension)

Ahangaha bibanda mu kureba urugero rw’izamuka ry’ibiciro by’ibintu biri ku isoko ugereranije na pansiyo abantu bafata n’uko imishahara igenda yongezwa bahereye kuri ibyo biciro, bityo na pansiyo bakareba urugero bayongezamo.

Nicyo gituma hateganyijwe igihe bagomba gukoreramo inyigo kugira ngo bashobore kongeza pansiyo. Mu gihe kirenze zikamara igihe kirekire zidakorwa, iyongezwa riza ari nka nyirarureshwa , amafaranga atangwa akaba intica ntikize.

Inama zigibwa abayobozi b’ibigo buri gihe , ni ukubahiriza igihe cyateganyijwe n’itegeko cy’imyaka itanu.Muri icyo gihe niho mu nyigo hasuzumwa agaciro nyakuri ka pansiyo itangwa.

Hanyuma hakurikije amikoro y’ikigo hagafatwa icyemezo cyo kongeza za pansiyo.  Biragaragarira buri wese muri iki igihe ko pansiyo itangwa  itakijyanye n’ibiciro biri ku isoko bityo amafaranga ya pansiyo akaba yasubirwamo.

1.Kureba uko politike y’ishoramari yifashe(politique d’investissement)

Mu bigo by’ubwiteganyirize muri rusange politike y’ishoramari  ni ikintu gikomeye cyane . Iyo ititaweho ngo ikorwe neza ,ikigo gishobora guhomba , yakorwa neza kandi ikigo kikunguka cyungukira abanyamuryango bose n’abafata pansiyo by’umwihariko bakongezwa amafaranga

Amategeko ateganya  ibishingirwaho(critères)  mu byerekeye ishoramari ry’amafaranga y’ubwiteganyirize.

-Ahari umutekano wayo(securité)

1467658553gaculiro

Zimwe mu nyubako zashowemo amafaranga ya RSSB

-Ahantu habyara inyungu(rentabilité)

-Amafaranga kandi akaba yakunganira ubukungu ,iterambere n’imibereho myiza y’abaturage .Amafaranga y’ubwiteganyirize agomba gushorwa ahantu hizewe hatari ikintu cyayahungabanya .

Ahantu habyara inyungu, Mu bigo bimwe hagiye hashyirwaho za komite zikora inyigo  zigatoranya imishinga bashoramo amafaranga.  Zabaye nkaho zikora akazi kajya gusa nka za banki zitsura amajyambere.Mu gihe ikigo gishoye amafaranga mu by’ubwubatsi cyangwa se bons du trésor n’ibindi igihugu kiba gitera imbere.Mu byerekeye imibereho myiza y’abaturage, ikigo gishobora kubaka za dispensaire cyangwa ibitaro byacyo.

Mu Rwanda by’umwihariko muri RSSB , hari hakwiye kujyaho politiki y’ishora mari  ihamye y’igihe kirekire kuburyo ibibazo  bigaragazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta biza rusheho gukemuka. Ishora mari rero rirunguka  ku buryo pansiyo zakongerwa.

Iyo inyigo zirangiye, abazikoze (actuaires )bakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi. Iyo raporo iba iherekejwe n’inama(recommandations) bagira ubuyobozi zerekeye uko basanze ikigo kifashe mu byerekeye umutungo wacyo muri iki gihe no mubihe biri imbere. Mu gihe basanze ikigo cyarungutse , Inama ikunze gutangwa ni iyo kongeza amafaranga ya pansiyo ndetse bakavuga n’urugero rw’amafaranga byakorwamo n’uburyo n’amafaranga byatwara.

Iyongezwa rya pansiyo

Iyongezwa rero rya pansiyo ni uburenganzira bw’abafata pansiyo mu gihe ikigo gifite amikoro.Uretse itegeko ryo kuwa15/11/1962 andi yakurikiyeho yose ateganya iryo yongezwa. Iryo muw’1974, 2003,2015 yose avuga rumwe, avuga ko iyongezwa rya pansiyo rishyirwaho n’iteka rye Perezida abisabwe na Minisitiri ushinzwe ubwiteganyirize mu gihe  habaye ihinduka ryerekeye iringaniza ry’imishahara biturutse ku ihinduka rigaragara ry’ibiciro.

Ibi biravuga yuko iyo Leta yongeje imishahara y’abakozi kubera ko isanga izamuka ry’ibiciro biri ku isoko ritakijyanye n’ubushobozi bwabo bwo guhaha ibintu, amafaranga ya pansiyo nayo agomba kongezwa hakurikijwe uko umutungo wagiye wunguka.

 

IYONGEZWA RYA PANSIYO RYABAYE INSHURO EBYIRI GUSA KUVA IKIGO CY’UBWITEGANYIRIZE CYASHINGWA MU RWANDA MUMWAKA W’1962. BYABAYE MU MWAKA W’1981 NO MURI 2002 NI UKUVUGA HASHIZE IMYAKA 20.KUVA MURI 2002 KUGEZA UBU, HAGIYE GUSHIRA IMYAKA 15 NTA RINDI YONGEZWA RIBAYEHO.

Iyongezwa rya mbere

Iyongezwa ryambere ryabaye muri 1981 rikareba amafaranga yatanzwe mbere yo kuwa 31 Kanama 1974 no kuva ku  italiki ya 1 Nzeri 1974 kugeza ku italiki ya 31 Kanama 1980.

Amafaranga yongerewe kuburyo bukurikira”

  • 150% ku mafaranga yatanzwe mbere ya 31 Kanama 1974
  • 66% ku mafaranga yatanzwe guhera ku ya 1 Nzeri 1974 kugera ku italiki ya 31 Kanama 1980.

Ahangaha rero italiki fatizo y’inyongera yabaye iyo kuwa 22 Kanama 1974 ariho itegeko – teka rya giriyeho bareba muri rusange mbere yaho na nyuma yaho kugeza kuri31 Kanama 1980.

Iryo yongezwa ryashyizweho n’iteka rya Peresida No 544/06 ryo kuwa 31 Ugushyingo 1981.

Iyongezwa rya kabiri

Iyongezwa rya kabiri ryabaye muri 2002 rikareba amafaranga yishyurwaga  muri icyo gihe kandi yabazwe mbere y’italiki ya mbere Mutarama 1996 kugeza ku italiki ya 31 Ukuboza 2001.

Mbere y’italiki ya mbere mutarama 1996 .

Amafaranga yongerewe ku buryo bukurikira muri make:

Bahereye kubahembwa  amafaranga ari hasi ya 5200 kugeza ku mafaranga 200,000frw n’arenzeho, bongeza kuva kuri 30% kugeza kuri 5% bakurikije inzego z’amafaranga yatangwaga ku kwezi

Ingero: –  30% ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganirize ari munsi ya 5,200fw ku kwezi,

– 15% ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganirize ari hagti ya 20.001 frw na 50.000frw ku kwezi.

– 5%  ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganirize arenze 200,000frw ku kwezi.

Kuva ku italiki ya mbere Mutarama 1996 kugeza ku italiki ya 31 Ukuboza 2001

Amafaranga yongejwe kuburyo bukurikira muri make:

Bahereye kubahembwa  amafaranga  5200 kugeza ku mafaranga 200,000frw n’arenzeho,bongeza kuva kuri 20% kugeza kuri 2.5% bakurikije inzego z’amafaranga yatangwaga buri kwezi.

Ingero: -20% ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganyirize angana 5,200frw

-15%ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganyirize ari hagati ya 10.001 frw na 20.000 frw ku kwezi.

-2.5% ku mafaranga ya pansiyo n’andi y’ubwiteganyirize arenze 200,000frw ku kwezi.

NB: Muri iri yongeza hashyizweho ko amafaranga ya pansiyo y’izabukuru cyangwa y’ubumuga atajya munsi ya 5200frw ku kwezi.

Iryo yongezwa ryashyizweho n’iteka rya Perezida No 36/01 ryo kuwa 08/04/2002

Mbere y’umwaka wa mbere  wa 1996, hari hasanzwe hari ikibazo cy’imishahara y’abakozi yari mito cyane, ikaba itarikijyanye n’ibiciro biri ku isoko. Mukugerageza kugikemura Leta yafashe icyemezo ko imishahara yongezwaho 20% kuva ku italiki ya 01 Mutarama 1996.

Biragaragara rero ko ari muri urwo rwego za pansiyo zongejwemo urebye nka ririya janisha rya 20%  kubafata 5,200frw ku kwezi kuva ku italiki 01 Mutarama 1996.

Mubihe byakurikiye imishahara yaragumye itera ikibazo, Leta mu mikoro yayo yagerageje gukemura ikibazo itanga amashimwe ku bakozi,n’ indamunite zitandukanye, ariko ikibazo gikomeza kuba ingorabahizi.

Noneho Leta ifata icyemezo gikomeye cyo kugabanya abakozi bari benshi harimo n’ingwizamurongo kugirango hasigare bake beza kandi bahembwe neza.

Habaye rero irindi yongezwa rikomeye ry’imishahara y’abakozi, rikurikira iryo muri 1996 riba muri Leta, mu bigo byayo, mu mishanga yayo itandukanye, mu myaka ya 2001-2002 ariko amafaranga ya pansiyo ntiyigeze yongezwa.

Umukozi wa Leta warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza wahembwaga amafaranga angana na 28,000rwf  muri 1996 yarongejwe maze agera ku bihumbi 200,000rfw ndetse n’arenzeho hamw na hamwe. Muri rusange habaye iyongezwa rigaragara ry’imishahara ritakurikiwe n’iyongezwa rya za pansiyo. Nubwo habaye iyongezwa rya pansiyo inhuro ebyiri gusa  kuva ikigo cy’ubwiteganyirize cyabaho nyuma habayeho impinduka ikomeye cyane izanywe n’itegeko no 06/2003 ryatangiye gukurikizwa kuva kuri 15/06/2003.

Ikintu gishya muri iryo tegeko ni uko kuri buri mwaka w’ubwiteganyirize urenga kuri cumi n’itanu, hiyongereyeho 2% aho kugumya kuba 1%. Ibi birareba abasabye pansiyo kuva ku taliki ya 15/06/2003.Iri rero si iyongezwa rya za pansiyo nkuko biteganywa mu mategeko.

Abasabye pansiyo mbere yo kuwa 15/06/2003 ntabwo pansiyo zabo zigeze zongezwa hakurikijwe ko habayeho iyongezwa ry’imishahara zigaragara ntanubwo impinduka ya 2% y’itegeko ryo muri 2003 yabagezeho .Ntabwo bigeze bagira ubwishingizi bw’indwara ngo nabo babakureho 7.5% kuri pansiyo zabo nkabandi, ubu bafite ikibazo gihambaye si n’abo gusa ahubwo hari n’abandi banyuranye.

Kubasabye pansiyo nyuma y’italiki yo kuwa 15/06/2003 hari abafite pansiyo ntoya ariko kandi hari n’abandi bafite pansiyo  zimeze neza kubera rya yongezwa rinini navugaga ndetse n’ariya 2% .

Kuba barahembwaga, imishahara itubutse mu myaka itatu cyangwa itanu ibanziriza isaba rya pansiyo, kandi bamaze igihe kirekire bakora, ibyo byatumye bamwe babona pansiyo ijya kungana n’umushahara baribafite ku kazi.

Mugusoza,

inyigo zagiye zikorwa buri gihe zerekanye ko umutungo w’ikigo wifashe neza, kikaba cyaragiye cyunguka. Ibyo bikaba bigaragarira cyane cyane mu ishoramari  rinyuranye nko mu bwubatsi(amagorofa akodeshwa cg agurishwa, amazu aciriritse n’ahenze agurishwa, za appartements,….), mugushyira cyangwakugura imigabane mu masosiyete atandukanye, za bons du trésor n’ibindi………………..

Ibi nibyo gushimwa rwose,arikoiyo ikigo cyungutse cyungukira abanyamuryango.

Hari abanyamuryango baba bakiri ku kazi (employés actifs) kikabafasha nko kububakira amazu aciriritse bakwishyura mu gihe kirekire n’ibindi……..(itegeko rirabiteganya).

Hari kandi n’abafata pansiyo bo n’ukubongeza amafaranga agaragara kandi ntibifate igihe kirekire,kuko kubyerekeye ibiciro biri ku isoko biba byariyongereye cyane. Ikindi kandi sinabura kuvuga ko abongezwa baba bashigaje igihe gito cyo kubaho. Ari ibyo , hajya hongezwa abarame.

Hari icyizere ko amafaranga ya pansiyo yazongezwa vuba kuberako ubushake bwa Leta buhari (volonté politique).  N’ikimenyimenyi mu nama imwe y’umushyikirano yahuje umukuru w’igihugu n’abayobozi batandukanye harimwo umwanzuro uteye utya: “ Guhuza amafaranga ya pansiyo atangwa n’ibiciro biri ku isoko”.

Tumaze iminsi twumva hirya no hino abafata pansiyo bibaza aho ibyo kongeza byaba bigeze, ndetse batakambira abayobozi bashinzwe icyo kibazo  kugirango babe bagishakira igisubizo gikwiye.

 

NTIVUNWA P CELESTIN

 

 

RWINZOVU ,KAMATAMU, KACYIRU, GASABO, MVK.

4,691 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.