GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19 MU BIGO MBONEZAMIKURIRE
— April 24, 2023
Please enter banners and links.

Binyuze mu bigo mbonezamikurire bibarizwa mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera , abana bagera kuri 942 bafite imyaka itanu barimo gukingirwa Covid 19.
Mu bigo mbonezamikurire bigera kuri 36 bikorera muri uyu murenge ku kigo mbonezamikurire gikorera mu kagali Kagomasi abana bagera kuri 71 kugeza ku wa kane nibo bari bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid 19 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard.
Habimana, yasobanuye ko ibikoresho birimo inkingo n’ibindi bifasha abaforomo gukingira byateganyijwe kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Ni mu gihe bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo bavuga ko gukingira abana biri mu rwego rwo kubarida icyorezo cya Covid 19 hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi bizera y’uko inkingo ntacyo zizabatwara kuko nabo bikingije kandi ko nta ngaruka byabagizeho.
Umubyeyi Mukamusana Dativa utuye mu kagali ka Kagomasi yagize ati “ naje gukingiza umwana nta gahato kuko nanjye ubwanjye ni kingije iki cyorrezo nta ngaruka byangizeho kandi nkaba narasobanuriwe akamaro k’inkingo k’ubuzima bw’umwana.
Mukamusana, yakomeje asobanura ko mu gihe habonetse ibimenyesto k’umwana wa kingiwe birimo umurirmo, kurwara umutwe, ku byimbirwa bagomba kugana ibigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bakurikiranwe.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard avuga ko bagitangira gukingira abana babanje guhura n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babayeyi batabikozwaga ariko ko kugeza ubu binyuze mu bigo mbonezamikurire usanga ababyeyi bafite ubushake kuko hari n’ababagana bakabasubizayo bazanye abana bataruzuza imyaka itanu yo gukingirwa.
Habimana yashimangiye ko inkingo bari guha abana ari azabagenewe ziri mu bwoko bwa Pfizer ndetse ko hari ibikoresho byo kubika inkingo bya bigenewe kugira ngo zitangirika.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko iyi gahunda yo gukingira abana iri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Covid 19 aho bikorerwa ku mashuri yose abanza.
Imanishimwe Yvettes Umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza usobanura ko kugeza ubu aka karere kamaze gukingira abana bari hagati y’imyaka itanu na 11 bagera ku 30,442 ku bana 71,570 bingana n’igipimo cya 43% cy’amaze gukingirwa.
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko binyuze muri iyi gahunda y’ibigo mbonezamikurire, abana 7000 bateganyijwe kubona urukingo rwa Pfizer muri aka karere ndetse akomeza isaba ubufatanye bw’inzego zose mu guhangana n’iki cyorezo abantu bitabira inkingo nka bumwe mu buryo bwo kugihashya.
1,831 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply