umu amakuru- Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda | Umusingi

Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda

Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubimenyereye kibagezaho amakuru nyayo mutasanga ahandi cyamenye amakuru ko Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma bikavugwa ko yayigurishije ndetse bamwe bakamwita maneko ku buryo yasubiye mu Rwanda ADEPR ya Uganda amaze kuyitezamo ibibazo .

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ko Karangwa John yagarutse muri Uganda nyuma y’uko yari yarasubiye mu Rwanda akaba Umuyobozi mukuru wungirije ariko nabwo ateza ibibazo bikomeye ku buryo ubuyobozi bwe bwatangiye kutumvikana birangira bakuwe ku buyobozi bufatwa n’abandi bayoboye ADEPR uyu munsi.Ikinyamakuru Umusingi rero cyaramukurikiranye mpaka Kampala ku buryo amafoto ye twayafatiye ahitwa Namirembe Road mu Mujyi mukuru wa Uganda Kamapala.

Karangwa John agiye gutega moto i Kampala kandi yaragendaga muri V8

Bamwe mu ba Kristo muri ADEPR Uganda bamaze kumenya ko Karangwa John yagarutse muri Uganda batangiye kwibaza ikimugaruye umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Uwo agarutse Uganda gukora iki ko ari umugome yasize aduteje ibibazo none agarutse guteza ibindi?turamwiyamye yitonde kuko yasize ateje ibibazo ndetse Itorero yararigurishije ageze mu Rwanda naho atezayo ibindi bibazo ubwo se uwo akorera Imana koko?umuntu wibagiwe n’abamuhaye akazi?”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Karangwa John kuri whatsapp ye niba yaduha ikiganiro ku bibazo bivugwa na bamwe mu ba Kristo ariko ntayagira icyo adusubiza.

Ese yaba agarutse guteza ibindi bibazo koko?ese yari maneko koko cyangwa yakoreraga Imana?byose umunsi yatwemereye kuduha amakuru tuzabageza ibyo tuzaganira nawe.

3,647 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.