Opinion:Museveni yavuze ko kwica abatavuga rumwe nawe atari byiza kandi ko Uganda nta mpunzi igira mu mahanga ,Ese no mu Rwanda byashoboka?
— September 1, 2021
Please enter banners and links.

Mu minsi ishize mu gihugu cya Uganda Perezida w’icyo gihugu Museveni yavuze ko kwica abatavuga rumwe na Leta atari byiza kuko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibitagenda .
Nanjye nkuko bisanzwe iyo hari ingingo runaka mbagezaho igitekerezo cyanjye uko mbyumva bityo namwe mukambwira uko mubyumva ariyo mpamvu mbaza nti ese no mu Rwanda ibyo Perezida Museveni yavuze?.
Nk’umunyamakuru nemerewe gukora isesengura ndetse no gutanga ibitekerezo byanjye mpfa kuba ntishe amategeko gusa kuri iyi ngingo mu Rwanda abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahura n’ibibazo byinshi cyane aho abenshi bahunga igihugu.
Tutagiye kure duhere kuri Ingabire Victoire ,Me Ntaganda Bernard Dr Christopher Kayumba aba n’ababa mu Rwanda ariko ntibabayeho neza kubera kutavuga rumwe na Leta ,Ababa hanze y’igihugu ni benshi ba Twagiramungu,Rusesabagina Paul yarafashwe arafungwa,Gen Kayumba Nyamwasa,Col Patrick Karegeya yarishwe muri South Africa aho yari yarahungiye yaratangije Ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame afatanije na Kayumba Nyamwasa ,Rudasingwa n’abandi benshi tutarondora barimo Gen.BEM Habyarimana.
Iyo wumvise ikintu kiza mu kindi gihugu wifuza ko n’iwanyu cyahagera n’iyo mpamvu njye uko mbyumva nifuza ko natwe abatavuga rumwe na Leta bakwiye guhabwa uburenganzira bahabwa n’itegeko bwo gushinga Amashyaka atavuga rumwe na Leta bakayashinga kandi agakora ariko ababigeageje barafungwa n’abayoboke babo bamwe na bamwe bagafungwa kandi baziko ibyo bakora byemewe n’amatego kuki tudakora nk’ibyo Perezida Museveni akora akareka abatavuga rumwe na we bagakora.
Muri Uganda bafite Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akomeye kandi akora neza afite za Offices amwe muri ayo harimo nka FDC yigeze kuyoborwa na Rtd Col Kiiza Besigye wahanganye cyane na Perezida Museveni ashaka kumukura ku butegetsi kubera ibyo yavugaga bitagenda ,Hari NUP Ishyaka riyobowe na Bobi Wine nawe wiyamamaje na Perezida Museveni mu matora aherutse n’andi mashyaka atandukanye arimo nka DP ariko usanga n’ubwo nabo baba bavuga ko Leta ibabuza uburenganzira bwabo ariko uko biri bafite Demokarasi irenzeho iyacu mu Rwanda ndetse igihugu cya Uganda cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bakagira itangazamakuru ryigenga rikomeye mu gihe mu Rwanda nta tangazamakuru ryigenga rikomeye tugira.
Ikimbabaza ni uko usanga ari aba bose mvuga nta n’umwe utekereza ku itangazamakuru rigenga uburyo barishyigikira rigashobora gukomera ahubwo usanga banekana bavuga ngo uriya yavuye hanze uriya ni kavukire ibyo se byageza kuki?ntabwo Amashyaka yakomera adafite itangazamakuru ryigenga rikomeye.
Ntabwo nshaka kwandika byinshi cyane ku buryo bibatwara umwanya mwinshi ahubwo nzajya nkomeza mbagezeho ibitekerezo byanjye namwe mumbwire uko mubyumva tujye inama ,iyo niyo Demokarasi hanyuma dufatanye kungurana ibitekerezo twifuza ko igihugu cyacu kirushaho gutera imbere.
Niba hari uwumva yifuza kutugezaho ibitekerezo bye yanyandikira kuri email yanjye gaterastanley@gmail.com cyangwa akanyandikira kuri whatsapp yanjye +250783664450 hanyuma tukabitangaza.
Reka rero mbashimire cyane ndetse mbifurize ubuzima bwiza kandi mbasaba no kujya mudushyigikira kuri Youtube channel yacu Umusingi TV mwayisura mugakora subscribe mukaduha na comment kuri za Video ziriho murakoze cyane Imana ibarinde.
3,389 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply