umu amakuru- Abanyafuganistani 51 bageze mu gihugu cya Uganda aho abagabo benshi bari babategereje gushakamo abagore | Umusingi

Abanyafuganistani 51 bageze mu gihugu cya Uganda aho abagabo benshi bari babategereje gushakamo abagore

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 z’uku kwezi kwa Munani 2021 nibwo igice cya mbere cy’Impunzi zituruka mu gihugu cya Afghanistan bageze mu gihugu cya Uganda bakaba baje ari 51 ariko amakuru avuga ko bazaza ari ibihumbi bitanu (5000).

Hashize iminsi mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Abagabo bo muri icyo gihugu bifuza ko Abanyafuganistani baza bagashakamo abagore bo kurongora kubera abagore bo muri Afuganistani ari beza cyane.

N’ubwo Abagabo bo mu gihugu cya Uganda bifuza kurongora abagore babanyafuganistani bishobora kubagora kuko n’abantu bafite imyemerere ya Kiyisilamu kandi kugirango umukobwa waho yemere gushakwa ni uko ugomba guha ababyeyi be ibintu byinshi birimo na Zahabu.

Indege yazanye Abanyafuganistani

Imodoka yabatwaye aho bacumbikirwa

 

51 Bageze ku kibuga cy’Indege cya Entebbe International Airport harimo abagore n’abana,bakaba bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ndetse na Ambasaderi w’Igihugu cya Amerika muri Uganda Ms Natalie E Brown  yari ahari.

Abahageze banyujijwe mu nzira zateganijwe z’abinjira mu gihugu nkuko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo batwarwa mu macumbi arimo Imperial Resort Beach hotelbazamaramo iminsi 14 hanyuma bakajyanwa aho bagenewe gucumbikirwa.

Impamvu Abanyafuganistani bahunga igihugu cyabo ni uko Perezida wa Amerika Biden yategetse ko ingabo zari zimaze imyaka myinshi zicunga umutekano zikurwayo bityo inyeshyamba za Abataliban ubu zikaba zirimo kwigarurira imigi myinshi zica abantu.

Twabibutsa ko Uganda aricyo gihugu muri Africa kitagira abantu bahunze igihugu bakaba impunzi mu bindi bihugu cyeretse abashaka kurwanya ubutegetsi nkuko Perezida Museveni aherutse kubivuga ndetse kikaba aricyo gihugu gifite impunzi nyinshi zituruka mu bihugu bitandukanye kandi zibayeho neza.

Muhungu John-Kampala

3,846 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.