umu amakuru- Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi bimwe mubyo ashinjwa byabaye muri 2017 | Umusingi

Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi bimwe mubyo ashinjwa byabaye muri 2017

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Ibyaha ashinjwa yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.

Yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo gihe Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yareruye avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba.

Ntarindwa yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

RIB yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire ikora iperereza rishingiye ku birego byatanzwe n’abagore babiri mu ntangiriro za Werurwe, yahisemo ko Dr Kayumba akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ati “Nyuma y’iperereza rirerire ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, RIB yafashe icyemezo ko akurikiranwa afunzwe.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje agira avuga ku kibazo cy’uko DR Kayumba atakurikiranywe ari hanze nkuko mbere byagenze ubwo yigeze gutumirwa na RIB Ati “Nk’umuntu ukekwaho ibyaha nka biriya biremereye yagombaga kuza akisobanura. Ariko icyo gihe ibimenyetso ntabwo byari bihagije, hagombaga gukorwa iperereza ryimbitse rikagaragaza ukuri kw’ibyabaye”

Yakomeje avuga ko hari ingingo z’ingenzi zashingiweho mu gufata umwanzuro wo gufunga Dr Kayumba. Izo zirimo uburemere bw’icyaha n’isubiracyaha.

Dr Christopher Kayumba watawe muri yombi

Ati “Umuntu uregwa ibyaha nka biriya biremereye igihe cyose hari ibimenyetso bidashidikanywaho akurikiranwa afunze.”

Ku bijyanye n’isubiracyaha, yavuze ko Dr. Kayumba ari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa byagiye bigongana n’amategeko kandi ko bimwe yabihaniwe.

Ati “Rero hari impungenge ko ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se agakora n’ibindi. Dushingiye ku bimenyetso bihari bidashidikanywaho no kuba aregwa n’abantu batandukanye, Ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro ko akurikiranwa afunzwe.”

Ubwo byamenyekanaga muri Werurwe ko hari abakobwa bahohotewe na Dr Kayumba, we ubwe yagiye mu itangazamakuru avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ko iyo baza kuba barahohotewe koko, bari kuba barabivuze bikiba.

Kuri iyi ngingo, Dr Murangira yasobanuye ko ibi byaha byo gusambanya ku gahato akenshi uwabikorewe afata igihe cyo kwiyakira mbere yo gutobora ngo avuge.

Ati “Turabimenyereye, uwakorewe bene iki cyaha afata igihe cyo kubanza kubitekerezaho, bishobora gufata igihe kirekire akazageraho agafata umwanzuro wo kubivuga. Gutinda gutanga ikirengo rero biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo izo gutinya ingaruka zavamo nko guhabwa akato muri sosiyete cyangwa gutinya ko abantu babimenya.”

Kayumba atawe muri yombi nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy). RIB isobanura ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye no kuba yarinjiye muri politiki.

Dr Murangira ati “Ntabwo RIB iyo iri gukurikirana ibyaha ibaza niba ukekwa ari mu ishyaka cyangwa se ari umunyapolitiki. Icyo tureba ni ibyaha tukabikurikirana nta bwoba nta n’igitutu.”

Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe.

Dr Kayumba Christopher akaba yari afunguwe ahoy amaze umwaka muri gereza azira ibyaha bivugwa ko yakoreye ku Kibuga cy’Indege ariko ibi abantu benshi bakaba batarabyemeye kuko ibyaha nk’ibyo kugirango abantu bemere ko yabikoze koko ubundi inzego zishinzwe umutekano ku Kibuga cy’Indege zikoresha itangazamakuru akimara gukora ibyo byaha bakabyereka itangazamakuru ariko itangazamakuru ryanditse ibyo ryabwiwe nta perereza.

Ku kibazo cya Fiona umurega ko yamuhohoteye hari abatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko uwo mukobwa asa n’ukoreshwa kuko ngo aba yaratanze ikirego icyaha kikiba ndetse hakorwa n’ibizamini bityo uregwa agahita abihanirwa.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Kuki ikirego cyatanzwe ari uko Dr Kayumba amaze gutangiza Ishyaka?”.

 

 

 

2,621 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.