Opinion:Ubu nshobora gusaba akazi k’Umutoza w’Amavubi Mashami akirukanwa.
— November 18, 2020
Please enter banners and links.
Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje kubabaza Abanyarwanda muri rusange bakunda umupira w’amaguru ari nabyo bitumye nifuza ko mu gitekerezo cyanjye mbagezaho uko mbibona n’ibyo nifuza ko mu kinyejena tugezemo tudakwiye gutsindwa kariya kagene tuzahora inyuma kugeza ryari muri ruhago?.
Ejo narebye umupira aho ikipe Amavubi yakinaga na Cape Varde mu isesengura ryanjye amakosa nayashyira ku mutoza Mashami kubera impamvu zikurikira.
Maze kubona ba rutahizamu Umutoza yari yizeye aribo Kagere Madie na Jacques Tuyisenge nabonye bari ku rwego rwo kubanza kugatebe agashaka abandi akinisha imyanya yabo.
Abo bakinnyi mvuze haruguru bari ku rwego rwo hasi bitavuze ko ari abahanga ariko kuri iriya match ntabwo bari kuri form ku buryo wabizeraho intsinzi.
Rimwe na rimwe abatoza muba mukwiye kwigira ku bandi bateye imbere kandi bakabishobora bagatoza amakipe agatwara ibikombe ,urugero dufate Umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool kugirango atware ibikombe n’ubwo adatoza ikipe y’Igihugu ariko system akinisha ushobora kuyikoresha mu ikipe y’Igihugu kandi ugatsinda.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami
Nukuvuga ngo yari afite ikibazo mu izamu murabyibuka Real Madrid itsinda Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League ibyo umuzamu wa Liverpool yakoze aramunaka azana umuzamu Alison Becker ubu niwe wa mbere ku isi akaba yari afite ikibazo muri ba myugariro agura umudefanseri Virgil ubu niwe wa mbere ku isi kuko ahandi nta kibazo yari afite.
Nkurikije uko nabonye ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami nadakemura ikibazo cy’Abataka (Strikers)ako kazi ndagasabye ntibazagire undi bagaha kuko nakoze isesengura nsanga wenda mu mikino 8 ikipe ya kina natsindamo byibuze 3 nkanganya 2 ngatsindwa 3 ikipe bivuze ko yaba idahagaze nabi.
Nukuvuga ngo ubu iyo nzakuba ari njye mutoza wayo nari kuba maze gutsinda imikino 2 nkanganya umwe ngatsindwa umwe nsigaje gukina indi 2 ,bivuze ko ubu twari kuba dufite amanita 7 dusigaje imikino 2.
Nsubiye mu kibuga ejo nabonye Sugira amaze kwinjiramo narinziko umutoza agiye guhindura system yakinaga kuko Sugira n’umuhanga azi gutsindisha umutwe n’amaguru bivuze ko umutoza yagombaga kubwira abakinnyi bo ku mpande kujya batera imipira miremire yo hejuru kugirango Sugira ashake igitego .
Ahubwo nabonaga Mangwende afata imipira akiruka bikarangira bayimwatse adashobora gutanga imipira ishobora kuvamo ibitego nkuko ubona Robertson wa Liverpool afata imipra akiruka agatera imipira Firmino cyangwa Mane cyangwa Salah bashobora gutsinda ibitego ariko mu gihe uri umutoza ntushobore kubwira abakinnyi bawe gukora ibintu nk’ibyo wumva ibitego byavahe?.
Abakinnyi nabo ndabanenga kuko ntibagire ngo Umutoza niwe ushyirwaho amakosa gusa yego ashobora kwirukanwa bagakomeza gukina mu ikipe ariko level y’imikinire y’abakinnyi b’ejo bamwe na bamwe narayigaye ariko Bravo kuri kapiteni Haruna yakinnye neza mbere y’uko asimburwa.
Kandi Haruna ntabwo yagombaga gusimburwa ariko kubera Umutoza aba yabyishyizemo ngo Haruna kubera ko akuze ku munota wa kangahe nzamusimbuza akabyishyiramo gutyo n’iyo yaba akina neza ukamukuramo kandi mu by’ukuri Haruna yakinaga neza hagati kandi yari gukina neza na Sugira.
Ibaze ikipe kuba ifite amanita 2 kuri 12 ariyo iri inyuma ku rutonde kabisa Umutoza ntiyitwaze ngo babahaye ikarita y’umutuku oya ibyo n’urwitwazo agomba gukora iyo bwabaga agashaka uko atsinda Mazambique na Cameroon akazikuraho amanota 6 akagira 8 kandi ntakidashoboka ariko turambiwe guhora dutsindwa ayo mafaranga babahemba n’ayiki?muba mwakoze iki?gutsindwa nibyo mushaka ko babahembera ?niba ari ibyo bajye bafata uwo ari we wese bamuhe atoze nawe abone ku mafaranga nonese dukore iki koko?.
Ubundi nka njye umunyamakuru menyereye ko itangazamakuru mu Rwanda ariryo ryonyine ryanizwe ndetse nta terambere turibonamo ndavuga iryigenga ariko ahandi hose igihugu kiza imbere none umupira w’amaguru uzira iki?amagare ko byashobotse kuki umupira unanirana kugeza ubwo Perezida wa Repubulika avuga ngo nanjye byaranyobeye akagera ubwo avuga ko azashakira abakunzi b’umupira w’amaguru bajya bareba indi mikino bivuze ko yagerageje bikanga.
Ubundi twakwibajije Minisiteri ya siporo ikora iki?FERWAFA ishinzwe iki?abo bose nabo baba bagomba gufatanya kugirango ikipe y’Igihugu itsinde Abanyarwanda twishime.
Sinazose ntavuze ku muzamu Yves Kimenyi wakoze akazi gakomeye kuko hari igitego yakuyemo twese twakibaze ndetse n’abakinnyi bakina inyuma nabo twabashima kuko bagerageje kugarira neza dore ko ikipe yari yahawe umutuka ndetse igira imvune Jacques avamo na Kagere ariko bakomeza gufunga inyuma neza n’ubwo Cape Varde yatwatatse cyane ariko inanirwa kubona igitego.
Hari byinshi numva nakomeza kwandika ariko inyandiko ndende cyane iravuna kuyisoma reka mbendekeye aha ariko nkuko musamnzwe mubimenyereye Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho Opinions zanjye haba hari ushaka kunyunganira cyangwa ashaka nawe gutambutsa ibitekerezo bye kuko buri umwe abyemerewe n’itegeko nshinga ushobora kunyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com maze tujye inama z’ubuka igihugu cyacu.
2,261 total views, 1 views today
Leave a reply