umu amakuru- Princess Priscillah uba muri Amerika yasohoye indirimbo yise Kakageste asaba urukundo kungufu (Vedio) | Umusingi

Princess Priscillah uba muri Amerika yasohoye indirimbo yise Kakageste asaba urukundo kungufu (Vedio)

Please enter banners and links.

Umuhanzi Priscillah arazwi cyane mu Rwanda uretse kugira ijwi ryiza nawe iyo umurebye ubona ari umukobwa mwiza bikaba byiza cyane umukobwa mwiza akagira ijwi ryiza kandi akagira ubuhanga mu bihangano bye bimufasha kumenyekana ndetse akaba azwiho gukorana n’itangazamakuru neza.

Kuri uyu wa gatandatu yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi nkuko mu bizi icyo kinyamakuru kimaze igihe gikorana n’abahanzi bamaze igihe muri muzika ndetse n’abakizamuka bityo avuga ko yasohoye indirimbo yise Kakageste.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza ubutumwa buri muri iyo ndirimbo maze Princess Priscillah Umuratwa agira ati “Message rero irimo ni indirimbo y’urukundo isanzwe ivuga k’umuntu uri kumenyekanisha amarangamutima ye ku wo yihebeye ndetse anasaba urukundo at the same time”.

Priscillah akaba yarakomeje avuga ko amashusho yayo atandukanye nibyo wenda abantu bari biteze kuko agaragaza umusore uziritse! Hariya nashatse gukora script itandukanye n’ibyo buri wese yakwibwira ko ari bubone mu mashusho y’indirimbo y’urukundo.

Kuko usabye urukundo wese siko aruhabwa n’abarwimwe siko bose babifata neza! So uriya musore namuziritse musaba urukundo ku ngufu.

Priscillah yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben ,Meddy ,Kitoko ,Emmy,King James n’abandi benshi hari nk’indirimbo yahuriyemo n’abahanzi benshi barimo Uncle Austin ,Ama G the Black ,Safi Madiba yitwa Bagupfusha ubusa ariko uyu muhanzi ukundwa cyane akaba afite indirimbo ze nyinshi kandi zikunzwe.

Zimwe mu ndirimbo ze harimo iyo yise Biremewe yakunzwe cyane ,hakaba indi yitwa Icyo mbarusha ,Mutima ,Warandemewe iyi ikaba yarakunzwe cyane ariko indirimbo ye yakunzwe cyane ndetse yatumye amenyekana n’indirimbo yise Mbabarira indirimbo n’ubu igikunzwe cyane kubera ijwi yakoreshejemo ndetse n’ubutumwa buyirimo.

Hano Priscillah yasabaga umusore urukundo kugahato

Bamwe mu bakunzi ba Priscillah bakaba bifuza kumubona yagarutse mu Rwanda agategura igitaramo kuko bamwe mu bahanzi bari baragiye hanze bagiye bagaruka ndetse bagakora ibitaramo bikitabirwa cyane bityo bakaba bifuza kongera kumubona ndetse abenshi bavuga ko bamukumbuye.

Noellah

3,452 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.