umu amakuru- Nyuma yogufunga Bobi Wine abaturage bakigaragambya hamaze gupfa 30 abandi benshi barakomereka(Video). | Umusingi

Nyuma yogufunga Bobi Wine abaturage bakigaragambya hamaze gupfa 30 abandi benshi barakomereka(Video).

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi mugitondo kuwa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020 nibwo Umudepite akaba umuhanzi ndetse wiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda Bobi Wine yafashwe na Polisi ya Uganda agafungwa azira kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kuko aho yiyamamarizaga hari abantu benshi barenga abateganijwe 200.

Nyuma yo gufata Bobi Wine uhagarariye Ishyaka rya NUP abaturage hirya no hino batangiye kwigaragambya basaba ko arekurwa batangira gutwika amapine mu mihanda hagati mu mugi wa Kampala byatumye Polisi iza igatangira gutera ibyuka biryana mu maso ndetse irarasa hapfa abantu 30 nkuko tubikesha NTV yo muri icyo gihugu yavuze ko abantu 30 bapfu abandi 30 barakomereka cyane.

Amakuru kandi avuga ko undi uhagarariye Ishyaka rya FDC Amuriat nawe yafatiwe mu Majyaruguru arafungwa ,iri shyaka rikaba ryahoze rihagarariwe na Dr Kiiza Besigye.

Hagaragaye amashusho Bobi Wine afatwa nyuma yahoo hagaragara abaturage bigaragambya ndetse Polisi n’abasirikare na Local Difence bagaragaye batera abaturage ibyuka biryana mu maso ndetse barasa amasasu yahitanye ubuzima bwa bamwe.

Imyagaragambyo yatangiye abantu babona bitaribukomereye nkuko ubu bimeze ,kwigaragambya bikaba byahereye mu mugi wa Kampala no mu bice bitandukanye by’umugi haba haratangiye nk’ahitwa Kansanga, Kamwokya, Wandegeya, Kisseka Market n’ahandi hatandukanye.

Igihugu cya Uganda kikaba kitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha ariko ubu abiyamamariza kuba Perezida uko ari 11 barimo Perezida Museveni bakaba baratangiye kuzenguruka igihugu bashaka amajwi mu baturage ariko kubera COVID-19 hakaba harategetswe ko buri uwiyamamaza agomba guhura n’abaturage batarenze 200 mu Turere 146 aricyo cyaviriyeho Bobi Wine gufatwa kuko Polisi yavuze ko aho yahuriraga n’abaturage barengaga 200 bamwe batambaye udupfukamunwa ndetse batashyizemo intera hagati.

Bobi Wine yakomeje kunanizwa kwiyamamaza bamushinja ibyaha bitandukanye ariko agatsinda aho byatangiriye muri Arua ubwo bamufataga bakamukubita hafi kumumugaza baramufunga bavuga ko bamusanganye imbunda muri hotel nyuma aza kurekurwa ajya kwivuza muri Amerika.

Nyuma y’ibyo bavuze ko atize ngo arangize kaminuza ibyo arabitsinda haza icyo kuvuga ko yabeshye imyaka ye arabitsinda haza ikindi cyo kuvuga ko yaguze Ishyaka rya NUP mu buryo bwo kuriganya arabitsinda ubu haje kutubahiriza COVID-19.

Muhungu John-Kampala

2,804 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.