Sadate yahagaritse inzego zose za Rayon Sports hasigara urwego rumwe gusa,Ese Rayon Sports yarashimuswe ?
— August 10, 2020
Please enter banners and links.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yandikiye ibaruwa izindi nzego zivugwa muri Association Rayon Sports ko zihagaritswe usibye Komite Nyobozi ayoboye, ngo ni mu rwego rwo kubanza kunonosora amategeko.
Ibaruwa yo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2020, ivuga ko “usibye Komite Nyobozi izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugera igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zishuye n’ayo mategeko.”
Rayon Sports isanzwe iyobowe na Komite eshatu, hari Komite Nyobozi y’ikipe (iyobowe na Munyakazi Sadate), Inama y’Ubutegetsi (Board) na Komite y’Umuryango wa Rayon Sports.
Ibi bibaye mu gihe Abayoboye Rayon Sports (Ziriya Komite zindi) baheruka kwandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutegura Inama y’Inteko Rusange bavugaga ko yazafatirwamo imyanzuro igamije gukemura ibibazo iyi kipe imazemo iminsi.
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate
Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yahise yandikira abakunzi ba Rayon Sports ko Inteko Rusange yari yasabwe gutumiza atakiyitumije.
Ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yo ku wa 7 Kanama 2020 isaba Komite Nyobozi ya Rayon Sports kuba ihagaritse izindi nzego zose ziri mu buyobozi.
Nyuma yo kumva iyi baruwa ihagarika zimwe mu nzego za Rayon Sports hari abakunzi b’iyi kipe batangiye kuvuga ko ikipe yabo ishobora kuba yarashimuswe batabizi.
490 total views, 3 views today
Leave a reply