umu amakuru- Byongeye gukomera,Museveni yabujije Abanya-Uganda gukorera ingendo mu Rwanda. | Umusingi

Byongeye gukomera,Museveni yabujije Abanya-Uganda gukorera ingendo mu Rwanda.

Please enter banners and links.

Uganda yongeye kugaragaza ko umubano mwiza wayo n’u Rwanda uri kure nk’ukwezi nyuma y’aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni asabye abaturage b’igihugu cye kwirinda ingendo zigana mu Rwanda byaba na ngombwa bakazihagarika burundu.

Abantu bari baziko corona ariyo yatumye umubano w’ibihugu byombi udasubukurwa kuko ibiganiro biganisha uko wahoze mbere byari bigeze hafi ku musozo ndetse buri gihugu ibyo cyasabwaga hari byinshi byari bimaze kugerwaho ariko ubu ibi bije byo kwandikira abaturage babuzwa kuza mu Rwanda bigaragara ko umubano ukuri kure kandi abaturage bifuza ko ibibazo byose bikemuka imipaka ikongera gufungurwa.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda byanditse ibaruwa igenewe abayobozi b’uturere duhana imbibi n’u Rwanda, isaba abaturage guhagarika ingendo zigana mu Rwanda ndetse n’abayobozi bagatangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Ni ibaruwa yanditswe mu gihe ibihugu birajwe ishinga no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse imipaka y’ubutaka yinjira mu Rwanda irafunzwe, uretse ku banyarwanda bataha, ubwikorezi bw’ibicuruzwa cyangwa ku bakoresha indege.

Iyo baruwa iriho umukono wa Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Esther Mbayo, ivuga ko umuturage wa Uganda uzakorera ingendo mu Rwanda azirengera ibizamubaho byose.

Uganda ivuga ko impamvu yo kubuza abaturage bayo gukorera ingendo mu Rwanda ishingiye ku kuba abasirikare b’u Rwanda bararashe “abacuruza magendu” badafite intwaro, nubwo ibyo baba bakora “bitemewe n’amategeko”.

Muri iyo baruwa, Uganda ishinja u Rwanda kandi ko ingabo zarwo zinjiye ku butaka bwayo “zigashimuta abaturage b’Abanya-Uganda”.

Abacuruza magendu n’ibiyobyabwenge baturuka muri Uganda bakunze kugaragara mu bufatanye bagirana n’Abanyarwanda; kenshi baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu, bahagarikwa n’inzego z’umutekano bakanga ahubwo bagashaka kuzirwanya.

Urugero ni nko muri Gicurasi umwaka ushize aho Umunyarwanda yapfuye arashwe ubwo we na bagenzi be bo muri Uganda, bambukanaga magendu mu Rwanda, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigerageje kubakumira.

Ni ko byanagenze no ku Munya-Uganda warashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Burera (mu gihe umupaka ufunzwe), yitwaje intwaro gakondo.

Kubuza Abanya-Uganda gukorera ingendo mu Rwanda bibaye nyuma y’icyumweru Uganda ishyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda witwa Mukiza wiciwe i Kisoro, urupfu rw’amayobera kugeza ubu.

Muri iki gihe kandi hari Abanyarwanda 32 bari mu nkiko muri Uganda bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bamwe muri bo bamazeyo imyaka irenga 10.

Bashinjwa ko bafashwe bagiye gukora inama nkuko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabivuze ndetse ngo bakoze igikorwa gishobora gukwirakwiza Coronavirus mu gihugu no kurenga ku mategeko, ibintu biteye inkeke kuko iki cyorezo cyadutse bamwe bahamaze imyaka myinshi.

Perezida Kagame aherutse kubwira The East African ko muri iki gihe cya Coronavirus, umubano w’u Rwanda na Uganda utigeze uba mubi kurusha uko wari umeze, kuko impande zombi zirajwe ishinga no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Muri make navuga ko bitabaye bibi kurushaho. Biri aho byari biri icyo gihe cyangwa se ahubwo byarushijeho kuba byiza. Ntekereza ko mu bihe nk’ibi bitarimo amakuru meza, ibyo twabifata nk’inkuru nziza, kuba bitarabaye bibi kurushaho. Twizeye ko bizagenda neza”.

 

 

555 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.