umu amakuru- Isesengura:Niba RMC igeze aho irwanira uduhumbi 15000 igeze aharunduka,ikeneye gutabarwa ,Ni gute bategura amahugurwa kuri COVID-19 bakavangura abanyamakuru kuri facilitation? | Umusingi

Isesengura:Niba RMC igeze aho irwanira uduhumbi 15000 igeze aharunduka,ikeneye gutabarwa ,Ni gute bategura amahugurwa kuri COVID-19 bakavangura abanyamakuru kuri facilitation?

Please enter banners and links.

Birababaje kubona RMC urwego rw’iyita ko ari urwego rw’abanyamakuru bigenzura ariko bakaba barwanira uduhumbi 15000 mu mahugurwa bateguye bagaha abanyamakuru bamwe facilitation abandi ntibayibahe .

Bamwe mu banyamakuru babajije Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel icyashingiweho batanga ibihumbi cumi na bitanu (15.000 Rwf)kuri bamwe abandi ntibahabwe avuga ko bashingiye kubafite ikarita y’Ubunyamakuru itararangiza igihe.

Abajijwe ko hari abandi bazifite ariko batahawe ibyo bihumbi cumi na bitanu yavuze ko abakeneye ibindi bisobanuro bajya muri finance department (Icungamutungo)bagasobanurirwa.

N’amahugurwa yateguwe n’urugaga rw’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA ifatanije na Rwanda Media Commission(RMC) ariko igitangaje abanyamakuru bataramenya n’uburyo aya mashyirahamwe yombi yihuje kugirango ategure amahugurwa ya COVID-19 ariko RMC yo igahitamo guha bamwe facilitation abandi ikabareka kandi bose barahuguwe.

Ese umuterankunga n’inde?ese yaba ari MINISANTE?yaba ari RBC?undi muterankunga?ese ubu RMC izatanga raporo ko yahuguye abanyamakuru 50 cyangwa uko bari ku rutonde ari 60 nkuko Mugisha abivuga bakabaha iyo facilitation?cyangwa bazavuga ko bafatanije na ABASIRWA guhugura abanyamakuru 60 ariko bamwe RMC ikabaha facilitation abandi ikayibima kubera badafite ikarita y’ubunyamakuru hanyuma umuterankunga bamusubize amafaranga y’abadafite amakarita nabo baragombaga guhabwa iyo facilitation?.

Ubundi amahugurwa iyo ategurwa hashyirwaho ibisabwa (criterias)ubyujuje akajya mu mahugurwa utabyujuje ntahugurwe ariko yaba RMC yaba ABASIRWA nta n’umwe wigeze avuga ko udafite akarita y’ubunyamakuru ntazabona facilitation ahubwo icyakozwe nukumva ngo hari abahawe ibihumbi 15000 abandi ntibabihabwa.

N’ikintu cyatangaje abanyamakuru ndetse bagaye urwego rw’abanyamakuru bigenzura ku rubuga rwa whatsapp rwari rwashyizweho aho hari abavugaga bati ese niba RMC ariyo itinyuka ikavangura abanyamakuru ariyo yakabarengeye ndetse ibakangurira kugura iyo karita ku neza ubwo izindi nzego zizakora iki?.

Ushobora guhita wibaza ikibyihishe inyuma amashyirahamwe 2 kwihuza ngo bagiye guhugura abanyamakuru ariko buri umwe agatumira abe n’undi abe ndetse no gutanga facilitation buri umwe akabikora ukwe ,kuki bari biyemeje kubikorera hamwe iyo facilitation n’ubundi idatangirwa hamwe kuri bose kuko bari biyemeje guhugura bose yaba ufite ikarita cyangwa utayifite?.

Ese abatanze amahugurwa aba Dogiteri (Doctors)n’inzego zindi zitandukanye ni zumva ko RMC isigaye irwanira uduhumbi cumi na dutanu urwo rwego bazongera kuruha agaciro?.

Hari bamwe mu banyamakuru bavuze ko RMC ishobora kuba itakiri iya abanyamakuru ahubwo hari umuntu wayigabiye Mugisha na Barore kugirango bikorere ibyo bashaka kuko nta kuntu byumvikana uvangura abantu kandi bose bakoze bamwe ukabaha amafaranga abandi ukayabima.

Ikindi abanyamakuru bibaza ni gute Mugisha avuga ko abatahawe amafaranga ari uko badafite ikarita y’ubunyamakuru cyangwa yashaje kandi n’abayobozi ba RMC manda yabo yararangiye ?ko bakabaye n’ayo mahugurwa batayatanga kuko barakora binyuranije n’amategeko ariko nkuko hari ababivuze ko iyo umuntu aguhaye akarima ugahinga uko wishakiye ntawakubaza ngo kuki wagahinze nabi nabo uwabahaye RMC yarabagabiye n’iyo mpamvu bakora ibyo bashatse kuko ubundi bakabaye babibazwa.

RMC urebye yo ifite izindi nyungu kurusha abanyamakuru kuko bigeze gukora ikintu kitwa meet the press bakumvikana n’ibigo bikabaha amafaranga ngo ibahuze n’abanyamakuru ,iyo bahuraga n’abanyamakuru inama irangiye aho guha facilitation abanyamakuru bakabaha ikirayi na Brochette na Fanta cyangwa icupa rya Beer(Byeri) kugeza ubwo abanyamakuru babyanditse babona ari ugusuzugura abanyamakuru.

Hari n’abanyamakuru bagerageje kubwira Mugisha ko akwiye kureba ibihe igihugu kirimo n’Isi yose bya COVID-19 ko n’abanyamakuru bamwe badafite amafaranga yo kugura ikarita badafite aho bahagaze mu bijyanye n’imibereho ahubwo ko yari akwiye kubafasha birushijeho aho kubahatira kugura ikarita kugahato .

Abandi bavugaga ko bisa no kubahima cyangwa kubereka ko ibyo bavuga byose ntacyo bimutwaye n’ubwo umuyobozi adakwiye kwitwara gutyo kuko n’abo uyobora n’abantu kandi nta kitagira iherezo.

ABASIRWA yo nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda n’izindi ndwara Innoc Bahati we yavuze ko ari gahunda yo guhugura abanyamakuru online bari bafite ariko basanga na RMC ifite iyo gahunda barafatanya ariko ABASIRWA yo ikaba abanyamakuru bose bahuguwe barahawe facilitation ariko icyo abanyamakuru batumva n’uburyo ku munota wanyuma amahugurwa arangiye RMC yihereranye abo ishaka ibaha iyo facilitationa abandi ntiyabaha ikintu abanyamakuru bise kubavangura.

Kuki RMC itateguye amahugurwa ukwayo igatumira abo ishaka ibyo byose ikabikora uko ishaka itabanje kwemera kwifatanya na ABASIRWA kandi ibizi neza ko ifite amafaranga y’abantu bacye.

Abanyamakuru barasaba inzego zibishinzwe zirimo MINISANTE na RBC cyangwa n’umuterankunga gukurikirana iki kibazo abanyamakuru bakamenyeshwa ukuri.

568 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.