umu amakuru- Opinion:Shingiro Eraste wakodesheje imashini ya ADEPR akanga kuyishyura Miliyoni zirenga 70 yabeshye inzego zishinzwe umutekano n’urwego rw’Umuvunyi, agambanira umunyamakuru. | Umusingi

Opinion:Shingiro Eraste wakodesheje imashini ya ADEPR akanga kuyishyura Miliyoni zirenga 70 yabeshye inzego zishinzwe umutekano n’urwego rw’Umuvunyi, agambanira umunyamakuru.

Please enter banners and links.

Ku itariki 22 Ugushyingo 2019 umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yahuye n’ikibazo gikomeye ariko Imana kubera imukunda imukiza umugambanyi ,umugome kabombo washakaga kumufungisha amubeshye ko yamwatse ruswa.

Umugambanyi w’umugome mubi witwa Shingiro Eraste yakodesheje imashini isya amabuye ya ADEPR agomba kujya yishyura amafaranga hagati ya Miliyoni 8 cyangwa 9 kuko ADEPR ivuga Miliyoni 9 we akavuga 8 ariko hashize amazi 9 atishyura ADEPR amafaranga yemeye kuyishyura kandi akora.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kwandika inkuru ivuga uburyo atishyura ADEPR yahamagaye umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi amubwira ko bene izo nkuru zigaragaza nabi izina rye nka rwiyemezamirimo avuga ko afite ibindi bikorwa byinshi byo kwamamaza ko bapanga akamwamamariza ibyo bikorwa.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yaramwemereye maze Shingiro Eraste amusaba ko bahura nyuma y’iminsi micye bahuriye I Gikondo Merez ya 2 amubwira ibikorwa bye ashaka kwamamaza bumvikana ko buri cyumweru Ikinyamakuru Umusingi kizajya cyamamaza bimwe muri ibyo bikorwa bye birimo kuvuga uburyo azamura imibereho y’abakozi akoresha bo mu kiciro cya mbere kubera ko ngo ashaka kubagurira inkoko zo korora n’ibindi byinshi.

Shingiro yavuze ko azajya yishyura ibihumbi ijana buri cyumweru kumara amezi 3 ariko ashaka ko muri izo nkuru zamamaza yifuza ko hajyamo video ye avuga ku bikorwa bye.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yamubwiye ko nta camera nziza afite asaba Shingiro kumwishyura ay’ibyumweru 3 kugirango agure camera amukorere ibyo ashaka undi arabyemera ko azayamuha akayigura.

Hashize iminsi Shingiro yaje kureba Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi amubwira ko atarabona amafaranga ariko hari Company y’Abashinwa bagombaga kumwishyura Miliyoni 15 ndetse kuri uwo munsi yavugaga ko bishobora gucamo bakamwishyura ariko kubera ko hari kuwa gatanu ,kuwa mbere yoherereje cheque ya Miliyoni 15 bamwishyuye ashaka kumwereka ko amafaranga yabonetse bityo avuga ko nyuma y’umunsi umwe amafaranga azaba yayabonye.

Nyuma y’umunsi umwe ntago yangeye kugira icyo avuga Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yamuhamagara ntiyitabe yamwandikira kuri watsap ntasubize ndetse na sms zisanzwe ntazisubize ku buryo Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yamwihoereye aziko yamubeshye.

Hashize ikindi cyumweru Ikinyamakuru Umusingi gisohora indi nkuru ya 2 yakurikiraga iya mbere ivuga uburyo uyu Shingiro yigambaga kuri ADEPR avuga ko niramuka imureze ahubwo abayobozi bayo bazafungwa ndetse n’imitungo yabo igatezwa cyamunara.

Umugome w’umugambanyi Shingiro Eraste

Nyuma y’iminsi itatu inkuru ya 2 isohotse ,nyuma y’igihe kirekire yaracecetse ibyo kwamamaza bisa nkaho byahagaze yahamagaye Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi ati “Umuntu ararwara ntunamusure?nararwaye”.

Undi nawe ati ko utambwiye se ko warwaye nari kubibwirwa n’iki?undi nawe ati tubonanye ryari se?undi ati ndahari aho ubishakira umbwire maze Shingiro ati saa munani ,ubwo hari Kuwa 22 Ugushyingo 2019.

Saa munani yavugaga zigeze ntago yahamagaye ahubwo yahamagaye saa munani zirenzeho iminota nka 25 ati watinze kumpamamagara hari umuntu ngiye kureba ndaguhamagara nyuma y’iminota 40 urambwira aho uri ndahagusanga.

 

 

Hashize imonota 20 yarahamagaye ati urihe se?undi ati ku kazi hafi ya Stade Amahoro kubera ko twari twarahahuriye ageze hafi yahoo yavuze ko ashonje ashaka kugira icyo kurya abaza Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi ko nawe yamubwira icyo amushyirishirizaho cyo kurya undi amubwira brochette n’ikirayi.

Hashize iminota nka 15 Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yagiye kumureba aho yari yamurangiye yicaye mu kabari kitwa Full time imbere ya Stade Amahoro arahamusanga ariko Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi agenda yitwaje Proforma Invoice kugirango namwishyura amusinyire ayimuhe ko bagiye gukorana akamwamamariza ibikorwa bye.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi ahageze akimara kwicara asaba icyo kunywa Shingiro Eraste yahise amubwira ati ya mafaranga mfiteho ibihumbi ijana hano abikurayo arabibara abiha Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi Gatera Stanley nawe arayabara asanga aruzuye Shingiro Eraste amubwira ko agiye kubikuza andi aburaho ibihumbi Magana abiri (200.000Rfw)kuri Mobile Money.

Ubwo kubera atari yuzuye Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yahise ayarekera ku meza ndetse na Proforma Invoice ayifite ategereje ko azana ayo yagiye kubikuza amusinyire ako kanya haje umusore aturutse inyuma ya Gatera Stanley ahita amufata amaboko amuturutse inyuma ati urinyeganyeza ndakurasa ,nta movement nimwe wemerewe gukora.

Ubwo uwo musore yabwiye mugenzi we ngo amushyireho amapingu ayamushyiraho arangije avuga ko ari umupolisi ati urafashwe urashinjwa kwaga indonke baba bakuyeyo photo copies z’amafaranga ibihumbi ijana Shingiro yahaye Gatera Stanley batangira kureba niba nimero zayo zihura.

Ubwo bamusabye gukuramo ibyo afite mu mifuka ye byose abikuramo bamubwira ko yandika ku mpapuro bari bazanye ariko ubwo hahise haza abandi nka 3 n’undi mugabo wo mu rwego rw’Umuvunyi batangira gufotora abantu barahurura ari benshi hari abo bahamagaye bati muzabe abatangabuhamye bababwira ibyo barimo n’ibindi byinshi.

Gatera Stanley umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yagerageje kubabwira ko atari ruswa abereka Proforma Invoice ati yaba ruswa gute se kandi mubona mfite Prorma Invoice nzaniye umukiriya ushaka ko mwamamariza ariko ibyo badashaka kubyumva bigaragara ko batazi Proforma icyo aricyo.

Ubwo ibyo bakoraga byose ntashoboye kubirondora byose ku buryo bashakaga ko Gatera Stanley yishyura na komande Shingiro yari yakoze ariko arabyanga barishyura baramutwara bageze kuri Polisi ya Remera bamusigaho basobanurira uwo bahasanze ,Gatera Stanley bamwereka aho yicara kugeza ubwo byageze nka saa tanu z’ijoro ubwo haje aba Afande 2 umwe ati ndashaka ko tuganira umbwize ukuri turebe icyo twagufasha niba gishoboka ndetse Gatera akaba ashimira ba Afande bashishoje bucyeye bakamurekura.

Bumvise ko Gatera yari afite Proforma Invoice bumva birumvikana baragenda Gatera agumaho kugeza mugitondo nka saa yine nibwo Afande umwe yaje abwira umupolisi ati mu nzanire mu biro byanjye mvugane nawe bityo aranjyana turavugana aravuga ati ngiye kukurekura utaha ariko akazi twese dukora bisaba kuba honest bityo abwira umupolisi ati mumusubize ibye mwamusanganye arabimusubiza undi nawe arataha.

Muri icyo gihe cyose abanyamakuru bari bamenye amakuru batangira kubaza inzego zishinzwe umutekano ndetse zimwe zakoze amatangazo kuri twitter ndetse n’Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement arabyemeza kuri twitter ye ariko nyuma arayisiba amaze kumva ko atari ruswa Gatera yakaga.

Abanyamakuru batandukanye banenze izi nzego zihutiye kumva ibinyoma by’umugome Shingiro wazibeshye ndetse zigatangaza amakuru atariyo ariko hakibazwa impamvu nyuma yo kumenya ko babeshywe kuki batongeye ngo bavuguruze amakuru y’ibinyoma batangaje ko tweet zimwe zihari.

Ese uyu mugome w’umugambanyi Shingiro Eraste we kuki abeshya ndetse akabeshyera Gatera Stanley ntakurikiranwe ngo abihanirwe?ese aho ibyo Ikinyamakuru Umusingi cyanditse yivugiye ko ADEPR abayobozi bayo bazafungwa n’imitungo yabo itezwe cyamunara ashobora kuba afite abantu bakomeye muri Leta bamukoresha aribo yishinze bazamufasha kutishyura AFEPR ndetse ashobora kuba aribo yakoresheje mu binyoma bye abeshyera Gatera Stanley ariko bikamupfubana?.

Ese ni gute inzego zitandukanye umuntu nka Shingiro azibeshya zikihutira kumva ko ibyo azibwiye ari ukuri?kuki izi nzego n’abayobozi bamwe nk’Umuvunyi wungirije bihutiye gutangaza amakuru atariyo nyuma ntibatangaze andi ko ibyo bari batangaje atari ukuri?.

Birababaje niba urwego rw’Umuvunyi arirwo rusigaye rukoreshwa barubeshya rugatanga amafaranga gutega abanyamakuru ruswa kandi arirwo rushinzwe kurwanya no gukumira ruswa.

Ubundi se ari utanga ruswa n’uyitanga bose ubundi itegeko rivuga ko bombi bafatwa kuki Shingiro atafashwe?numva yari gufatwa ahubwo wenda nyuma bikavugwa ko we yatsinze ariko birababaje buri wese abyumve ko kugambanira umuntu umubeshye ari icyaha ndetse Imana yazaguhana ugapfa nabi.

Umunyamategeko wa ADEPR Me Cyprien Nsabimana yavuze ko Shingiro ntako batamugize ngo yishyure arabyanga bityo bakaba baramureze inama ntegura rubanza izaba ku itari 13/12 2019 aho niho duteze kureba niba Shingiro azagambanira n’Abacamanza n’Abashinjacyaha bazamushinja nabo akabatega ruswa bagafungwa cyangwa azakoresha iterabwoba akanga kwishyura cyangwa akanga kwitaba urukiko.

Hari bamwe mu bapolisi bavuze bati iyo yishyuraho kuri Miliyoni 15 yari yishyuwe akishyuraho ADEPR mukandika ko yatangiye kwishyura ko aribyo byari kuba byiza aho kujya gutega abanyamakuru za ruswa zimpimbano.Iki gitekerezo nzagikomeza kuko hari ibindi byinshi ntaravuga kuri uwo mugome w’umugambanyi.

1,563 total views, 15 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.