Kuki muri iyi minsi hari kuvugwa ubwicanyi cyane kurusha ibindi bihe muri Africa?
— September 11, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko mubizi Ikinyamakuru Umusingi kibakorera isesengura cyangwa inkuru zicukumbuye ,uyu munsi turashaka kuvuga ku bwicanyi busigaye buvugwa cyane muri Africa buterwa n’iki?.
Hari byinshi bivugwa bituma abantu bicana cyane ikiza imbere ni uko umuco wacitse kuko ubundi Africa yagiraga umuco ndetse kwica umuntu byabaga ari ibintu biteye ubwoba cyane ndetse abantu babitinya cyane ariko ubu hari abantu bica bagenzi babo ukagirango barica inyamaswa.
Abakurikirana ubuzima bw’abantu bavuga ko ikindi gitera ubwicanyi ari ubukene n’inzara no kubura akazi kuko ngo iyo umuntu afite inzara atekereza kwica umukire kugirango abone icyo arya kimwe n’ubukene butuma hari abatekereza kujya kwiba kandi muri uko kwiba bagatekereza kwica uwo bagiye kwiba kugirango baramutse batamwishe nawe yabica cyangwa se akaba yabamenya akabarega bakabafunga kugirango bumva ko batekanye baba bagomba kwica uwo muntu.
Iyo ugiye kureba ubukene buri henshi muri Africa n’uRwanda rurimo kandi usanga za Leta zifite ibindi zishyiramo amafaranga nko kugura imbunda n’amasasu kandi bihenze n’ibindi bijyanye no kuneka mu bihugu bitandukanye amafaranga yagafashije abantu kwiteza imbere akajya muri ibyo ubukene bukiyongera.Usanga hari abantu bafite imiryango abana n’abagore bagomba gutunga kugaburira ,kwishyura inzu babamo ,kwishura amashuri abana bigamo ariko abo bantu badafite akazi ,ubwo se abantu nk’abo ko ari benshi Leta iba yumva bazabaho bate?.

Icyo gihe niho bamwe batangira kujya mu biyobyabwenge bagatangira guhurira n’abandi bagatangira kujya mu bigare byo kwiba no kwica.
Ikindi abantu bavuga ni imitungo y’abashakanye iyo bagize kutumvikana mu mago yabo buri umwe atangura gutekereza uko bazayigabana kandi rimwe na rimwe haba hari ufite uruhare runini muri iyo mitungo ufite ruto ariwe uyishaka kuyigarurira icyo gihe bamwe batangira kwicana kugirango bigarurire ya mitungo.

Baziga warashwe muri Mozambique

Ikindi ni politike aho usanga umuyobozi afata ubutegetsi akabumaraho igihe kirekire abantu bagatangira kuvuga ko abayobora nabi ,iyo bigeze aho atangira gukora ibishoboka byose akikiza umurwanya wese ,ibyo byaravuzwe muri Sudan aho Perezida Bashiir yumvaga atazava ku butegetsi.
Byarabaye muri Libya ,Perezida w’icyo gihugu Gadaffi yicwa n’abantu igihugu cyose kigaragambije yaranze kuva ku butegetsi,mu Burundi Perezida Nkurunziza yagiye afunga abamurwanyaga abandi baricwa kugirango agume kubutegetsi no muri Uganda ubu abenshi bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa Museveni bashaka guhindura bagashyira undi kubera ko abategetsi imyaka myinshi irenga 30.

Andrew Felix Kaweesa wishwe arashwe

Kirumira wishwe arashwe

Hari abavuga ko ariyo mpamvu hariyo ubwicanyi bwinshi hamaze kwicwa abantu benshi bakomeye nka Andrew Felix Kaweesi wishwe arashwe,Abiriga,Suzan Magara n’abaherutse kwicwa barimo Nagirinya n’umushoferi we ndetse na Joshua uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore uzwi nka Kamikazi .
Ikindi hari udutsiko tw’abayobozi baba bafite amafaranga menshi ,bafite imbunda bafite abandi bakorana nabo bagategeka abakire ibyo bashaka uwanze kubikora bakamugambanira agapfa ,mbese bikavugwa ko hari za Mafia nyinshi muri Africa.

Gashagaza yasanzwe mu modoka yishwe

Umugore wa Calxitwe Ndahimana n’abasaza be bashinjwa kumwica
Ibyo n’ibyo twageragaeje gukoraho isesengura ku kibazo cy’abantu bicwa cyane muri Africa,twumvise umugore n’abasaza be bica umugabo bamuziza imitungo hano mu Rwanda ,twumva Umucungagereza wishwe aciwe ijosi n’abantu batazwi ndetse na Gashagaza wsanzwemu modoka ye yishwe n’abandi benshi.
No mu bindi bihugu bitandukanye bene ubwo bwicanyi buraba twavuga Louis Baziga warasiwe muri Mozambique,muri DR.Congo bicwa buri munsi no mu bindi bihugu tutarondoye byose.
Rwego Tony
3,743 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply