umu amakuru- Impaka mu iburanisha ry’urubanza rwa Gen Rusagara wavuze ko atagomba kuburanishwa n’uwo arusha amapeti ndetse abwira umushinja ko yakoreye igihugu we atarajya mu gisirikare | Umusingi

Impaka mu iburanisha ry’urubanza rwa Gen Rusagara wavuze ko atagomba kuburanishwa n’uwo arusha amapeti ndetse abwira umushinja ko yakoreye igihugu we atarajya mu gisirikare

Please enter banners and links.

Iburanisha ry’urubanza Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara,uyu munsi uri kwiregura mu rukiko rw’Ubujurire, yagarutse ku mateka ye mu ngabo z’u Rwanda, Umushinjacyaha umushinja amusaba kuvuga ku byo aregwa aho kujya hanze y’ikiburanwa, undi amusubiza agira ati “Ibyo nakoze nakoreye igihugu wowe wari utaraza mu gisirikare.” Brig Gen (Rtd) Rusagara wireguraga ku byaha akurikiranyweho birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yavuze ko mbere y’uko atabwa muri yombi yabanje gutumizwa na Gen James Kabarebe [icyo gihe yari Minisitiri w’Ingabo].

Ngo icyo gihe yitabaga Gen Kabarebe, barahuye ari kumwe na Maj Gen Jacques Nziza, Gen Patrick Nyamvumba, na Lt Gen Karenzi Karake bakamubaza ku magambo asa nk’ibihuha ngo yariho akwirakwiza arimo ayerekeye ku ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro ngo yanengaga uburyo byakozwe.

Brig Gen Rusagara avuga ko icyo gihe kandi Gen Kabarebe yamubwiye ko RDF itakimufata nk’uwabo kuko yari ari kugaragaza imyitwarire yo kwifatanya na ba Kayumba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Cap. Nzakamwita Faustin yahise avuga ko uregwa ari kurengera bityo ko akwiye kurekera gusebya inzego.

Rusagara yahise abwira Umushinjacyaha ko ari kuvuga ibyamubayeho, avuga kandi ko yakoreye igisirikare we [Umushinjacyaha] atarakizamo ku buryo yamuhwitura muri ubwo buryo.

Uyu musirikare mukuru waruhukijwe, yagarutse ku mateka ye mu gisirikare cy’u Rwanda, avuga ko yakoze imirimo itandukanye n’amahugurwa yagiye akorera mu bihugu binyuranye.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yatangiye avuga ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwaburanishije umukiriya we rutabifitiye ububasha kuko yari yaravuye mu gisirikare bityo ko yari akwiye kuburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Ati “Umusivire aburanishwa ate n’urukiko rwa gisirikare?”

 

Nagombaga kuburanishwa na Gen nkange- Rusagara, Ubushinjacyaha buti «Ntukiri umusirikare»

Uruhande rw’Uregwa rwabwiye Umucamanza ko Brig Gen (Rtd) Rusagara yaburanishijwe n’umucamanza ufite ipeti riri munsi y’irye kandi itegeko rigena ko umusirikare aburanishwa n’ufite ipeti ringana nibura n’irye.

Me Buhuru yavuze ko ubwo umukiliya we yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, umukiliya we yaburanishijwe na Brig Gen John Peter Bagabo.

Ati “Icyo gihe byagenze neza ahubwo ageze mu rukiko rukuru rwa gisirikare ntabwo ariko byagenze kuko inteko yari iyobowe n’abari munsi y’ipeti rye kandi icyo gihe nabwo twarabivuze urukiko ntirwabiha agaciro.”

Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo buvuga ko Rusagara atakiri umusirikare ahubwo ko ari mu rukiko nk’uwasezerewe mu ngabo bityo ko adakwiye gusaba kuburanishwa n’ufite ipeti ringana n’irye kandi yarasezerewe mu ngabo [ibyo yise kuba Retired].

Rusagara wahise yaka ijambo avuga ko umushinjacyaha arengereye, yagize ati “Nta peti ryitwa Retired ribaho, nge icyo nzi ni uko ndi General n’ikimenyimenyi nta birori biba bya Leta tudatumirwamo kandi twambara amapeti yacu n’umwambaro wa gisirikare tuba tuwambaye.”

Cap Nzakamwita Faustin uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko kugira ngo rwumve neza ko Rusagara atakiri Genenal ari uko mu bihano byose yahabwa hatabamo kumunyaga impeta zose afite.

Ati “Nk’ubu yahanishijwe igifungo k’imyaka 20 ariko ntabwo yambuwe impeta ze kuko ntazo afite ntiyakwamburwa icyo adafite.”

Rusagara yabwiye urukiko ko iyo umusirikare mukuru asezerewe mu ngabo babanza kureba ni ba nta cyasha, babona ntacyo akajya agenerwa ibyo amategeko amwemerera byose.

Ati “Ikibazo cyacu ni uko turi kuryana kandi tuziranye”

Ku cyaha cya Gatatu kiregwa Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara cyo gukwirakwiza ibihuha, Me Buhuru umwunganira yavuze ko ubuhamya bw’abatangabuhamya batatu baje gushinja umukiriya we ari ibinyoma.

Yavuze ko hari n’abantu batangabuhamya bari mu kireho ariko batageze imbere y’ubutabera barimo Capt (Rtd) David Kabuye, Col Jiles Rutaremara, Brig Gen (Rtd) Steven Karyango na Major Gen Rutatina.

Me Buhuru ati “Aba bose batanze ubuhamya batageze mu rukiko turumva ubuhamya batanze butahabwa agaciro.”

Yagarutse ku byo bariya batangabuhamya bagiye batangaza, avuga ko bitagize icyaha. Ati “Ntabwo Rusagara yari akwiye kwisobanura ikintu kitagize icyaha.”

Yatanze urugero rw’urubanza rwa Diane Shima Rwigara, avuga ko urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuko ibyo yashinjwaga bitari bigize kiriya cyaha.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yabwiye urukiko ko abatangabuhamya baje kumushinja ibinyoma kubera izindi mpamvu zirimo kwirengera.

Yavuze ko nka Maj Gen Rutatina yaje kumushinja afunguwe, yiguraga kugira ngo asubizwe mu kazi.

Ibi yitaga gutekinika, Umucamanza yamubajije icyo iyi mvugo isobanura, asubiza agira ati “Na mwe Gutekinika murabizi ni ijambo namenyeye hano mu Rwanda, cyakora Gutekinika ni ibintu uvuga ku muntu wabihimbye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ruregwamo aba basirikare rudakwiye kugereranywa n’urwa Diane Rwigara.

Umushinjacyaha ati “Uriya mucamanza ni umucamanza wo ku rwego rwo hasi kandi yaruciye uko abyumva ntabwo uru rukiko rwagendera ku myanzuro y’urubanza rwa Diane Shima Rwigara kuko urukiko rutamuhamije ibyo byaha kubera ko aka kanya nk’ububushinjacyaha tudafite inyandiko za Diane Shima Rwigara.”

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba bariya batangabuhamya bose bataraje mu rukiko ari ibisanzwe kuko amategeko abigena ko umuntu ashobora gutanga ubuhamya mu ibazwa ntiyirirwe aza mu rukiko kandi ko byemejwe n’urukiko.

Urubanza ruzasubukurwa ejo ku wa Gatatu, Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank akomeza gusobanura ubujurire bwe.

 

1,070 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.