Amavubi yanditse amateka atsinda 7- 0 Seychelles
— September 11, 2019
Please enter banners and links.

Mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda azavamo amakipe azitabira Igikombe k’Isi, Ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeli 2019 yakinnye n’iy’Ibirwa bya Seychelles, umukino urangiye muri rusange u Rwanda rutsinze ibitego 7-0, igiteranyo k’ibitego mu mikino ibiri ni (10-0)
Umukkino warimo ishyaka ku ruhande rw’Amavubi, abakinnyi batangiye basatira izamu rya Seychelles bashaka igitego mu minota ya mbere ariko ba myugariro b’iyi kipe bayibera ibamba.
Ku munota wa 15 Amavubi yahise abona igitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad wari wagerageje gusatira cyane. Ntibyatinze kuko ku munota wa 28 rutahizamu Kagere Meddie yongeye kureba mu izamu rya Seychelles atsinda igitego cya Kabiri cy’amavubi.
Nyuma y’umunota umwe gusa, rutahizamu Tuyisenge Jacques yahise yongera kunyeganyeza inshundura z’ikipe ya Seychelles biba 3-0.
Uyu kapiteni w’Amavubi kandi yongeye kureba mu izamu rya Seychelles ku munota wa 32 atsinda igitego cya kane cyanaje kurangiza igice cya mbere ari 4-0.


Amavubi

Seychelles

Abakinnyi b’Amavubi wabonaga bashaka ibitego byinshi mu gice cya kabiri bongeye gutsinda ibindi bitatu biba 7-0.
Ku munota wa 50’ KAGERI Medie yaje kutsinda igitego cya gatanu, cyari icya kabiri kuri we. Ku munota wa 56’ Mukunzi Yannick yatsinze igitego cya gatandatu. Ikipe ya Seychelles yarushwaga cyane mu kibuga ku buryo umunyezamu w’Amavubi atigeze aterwa umupira umwerekeraho mu gice cya kabiri.
Hakizimana Muhadjiri wari wakinnye neza yaje gutsindira Amavubi igitego cya karindwi biba (7-0), umukino urangira gutyo.
Mu mukino ubanza Amavubi yatsindiye Seychelles iwayo 3-0.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje mu cyiciro cya kabiri k’ijonjora mu gushaka itike yo kuzerekeza mu Gikombe k’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Umutoza Mashami
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:
Rwanda: Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjiri 10.
Seychelles: Bara Romeo (GK.18), Olivier Bonte 17, Constance Adrian 6, Souriss Michel 4, Esther Stan 3, Sinon Keren 12, Vidot Sennky (C.8), Mothe Dean 20, Vioot Gerick 21, Emile Rendy 11 na Dando Darrel 7.
3,016 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply