umu amakuru- Sudan: Impamvu uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir yeguye nyuma y’umunsi umwe | Umusingi

Sudan: Impamvu uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir yeguye nyuma y’umunsi umwe

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Sudan bikomeje kuba agatereranzamba nyuma yaho Minisitiri w’Ingabo wa Sudani wari uyoboye abeguje Perezida Omar al-Bashir, nawe ejo Kuwa 12 Mata 2019 yeguye nyuma y’umunsi umwe bitewe n’igitutu cy’abaturage bari bakomeje kwigaragarambya.

Amakuru aturuka muri icyo gihugu avuga ko icyatumye abaturage bakomeza kwigaragambya ari uko Lt .Gen. Awad Ibn Auf ari umwe na Al Bashiir kubera ko uyu musirikare yarongoye mushiki wa Al Bashiir wayoboraga iki gihugu.

Lt Gen Awad Ibn Auf yatangaje icyo cyemezo kuri televiziyo y’igihugu, yemeza ko Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman ari we umusimbura.

Abaturage b’icyo gihugu bakaba basanga ntacyo baba bakoze gukuraho Al Bashiir Omar bagashyiraho Lt Gen Awad Ibn Auf ufite umugore uvukana na Bashiir.

BBC yanditse ko mbere y’uyu mwanzuro, abigaragambya bari bakajije umurego bavuga ko abakuyeho Bashiir basanzwe ari abantu be ba hafi, bityo nta mpinduka nyakuri zabaye nubwo we yahiritswe ndetse agafungwa.

Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko kizayobora imyaka ibiri y’inzibacyuho, hagakurikiraho amatora.

Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ategeka Sudani yegujwe nyuma y’amezi y’imyigaragambyo aho abaturage binubiraga izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse igihugu kikaba cyari gikomeje kujya mu kangaratete.

Ibn Auf wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashir yari ashinzwe ubutasi mu myaka ya 2000 mu makimbirane yateye ubwicanyi bukomeye mu ntara ya Darfur. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamushyiriyeho ibihano mu mwaka wa 2007.

Abigaragarambya mu mujyi wa Khartoum bishimiye ubwegure bwe baririmba bati ‘irongeye irahirimye.

Umuryango w’abakozi muri Sudani uri inyuma y’iyi myigaragambyo watangaje ko ubu bwegure bwe ari intsinzi ku bigaragambya.

Abaturage bo basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivili mbere y’uko bava mu mihanda bagasubira mu ngo zabo.

Lt Gen Ibn-Auf weguye nyuma y’umunsi umwe ayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir

Uwari Perezida wa Sudan Bashir wayoboreshaga igitugu

Uwahawe ubuyobozi ni umwe mu basirikare bakuru ba Sudani ufatwa nk’ugerageza kuba umwere mu bihe bikomeye byose Sudani yaciyemo, ugereranyije na bagenzi be. Binavugwa ko yahuye n’abigaragambya kugira ngo yumve ibitekerezo byabo.

Abayoboye igisirikare cya Sudani bemeza ko badakeneye ubutegetsi, ahubwo bakeneye gushyira ibintu ku murongo mbere y’uho haba amatora.

Omar al-Bashir ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ariko igisirikare cyo cyatangaje ko kitazamutanga.

Hari impungenge ko ubutegetsi buhawe abasiviri bashobora kudahuza n’abasirikare bityo bikaba bishobora kugorana gushyiraho Perezida utari umusirikare .

Gatera Stanley

 

 

1,509 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.