Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
— August 18, 2020Please enter banners and links.
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bavuga ngo abagabo barabuze ,ukajya kumva ngo wandangiye umugabo cyangwa n’abasore ngo wandangiye umugore wo gushaka ukibaza uti abagabo barabuze koko?.
Abazi gusesengura ibijyanye n’iki kibazo n’ubwo tutaribuvuge amazina yabo basanga igitera abakobwa kuvuga ko abagabo babuze ari ikibazo cy’ubukene ndetse n’ikibazo cyo gukora ubukwe buhenze kandi abasore benshi badafite amafaranga yo kubukora ubwo bukwe buhenze.
Hari abavuga bati kuki abantu badahindura imyumvire aho umusore gushaka amafaranga yamara kuyabona akayashora mu bukwe kugirango ashimishe umuryango n’inshuti ahubwo atashaka umukobwa bakabana ya mafaranga akayamukoreramo ubucuruzi (Business)bagafatanya kubaka babika amafaranga nyuma bakazakora ubukwe.
Ugiye gusesengura neza wasanga kubana bagakora ubukwe nyuma aribyo bifite akamaro kurusha gukora ubukwe bwagatangaza ariko nyuma yabwo mukabaho nabi mushakisha dore ko abenshi usanga abakobwa baba badafite akazi kandi aribo bashaka ubukwe buhenze.
Ugiye kureba mu bihugu byateye imbere usanga ubukwe babukora nyuma bamaze nko kubyara kabiri cyangwa gatatu kuko icyo gihe muba munaziranye ariko ibi byo gukora ubukwe mbere hari ingero zimwe na zimwe ushaka umugore mugakora ubukwe buhenze cyane mwagera mu rugo urubyaro rukabura ugasanga hari bamwe batangiye kwicuza abandi bagatangira gusambana hanze.
Ariko mwumvikanye ku mafaranga mufite mukayakorera imibare neza uburyo mwayabyaza umusaruro mukajya kumenyesha ababyeyi ko mugiye kubana byaba ngombwa n’inkwano mukaba muyitanze mukababwira gahunda zanyu ari ababyeyi beza babyumva kandi bakabashyigikira kurusha kubona umukobwa aguye ku iziko byogatsindwa.
Uko umukobwa atinda mu rugo niko agira gutya abasore bakamushuka agatangira ubusambanyi rimwe na rimwe hari abagira ibyago bakabatera inda bakabyarira iwabo noneho n’umusore wayimuteye ntabushobozi afite bwo kumufasha cyangwa akanamwihakana cyangwa akabura ,ubwo se babyeyi aho kurera umwana w’umukobwa wanyu mbese umwuzukuru no kureka umukobwa wanyu akaba n’umusore ariko ufite gahunda bakazakora ubukwe nyuma mwahitamo iki?.
Hari bamwe bavuga ko umuco nyarwanda ibyo kubana badakoze ubukwe atari byiza ko umukobwa aba yishyingiye ariko ubu aho isi igeze n’imibare ,babyeyi imibare yo kurera umwana umukobwa wanyu yabyariye mu rugo no kureka umukobwa akabana n’umugabo bakazakora ubukwe nyuma n’iki kiza?.
Bakobwa namwe aho kwirirwa muvuga ngo abagabo barabuze mugasazira mu rugo cyangwa mukagwa ku iziko no kubana n’umugabo mugafatanya kubaka mugakora ubukwe nyuma n’iki mwahitamo?cyangwa kwishyingira nkuko bamwe babivuga no kubyarira iwanyu n’iki mwahitamo?.
Umugore mwiza n’uha umugabo we ibyishimo akamugira inama nzima zituma atera imbere mwembi mugafatanya kwiyubaka urugo rwanyu rwatera imbere ndetse n’ababyeyi bakumva ko aho kugirango umukobwa wabo abyarire mu rugo ibyiza yabana n’umugabo bakazaza gukora ubukwe nyuma kandi ababyeyi ibi bakwiye kubyumva cyane kuko akenshi usanga abakobwa benshi babyarira iwabo ababyeyi bakaba aribo bahavunikira mu kurera umwana wakabaye arerwa n’ababyeyi be babana.
Iyi nkuru n’isesengura rya Shangazi akora ashingiye ku kibazo aba yumvise gisa n’ikibangamiye abantu runaka cyangwa gikozwe mu buryo runaka cyabyara umusaruro mwiza kurushaho bityo rero abakobwa bikuyemo ibintu byo kuvuga ngo kudakora ubukwe n’ukwishyingira abandi bakabyarira iwabo ntago ari ibintu bigezweho ibibi birarutanwa aho kubyarira mu rugo iwanyu wabana n’umugabo mukazakora ubukwe nyuma kuko mu bindi bihugu nka Kenya ,Uganda ,I Burayi na Amerika birakorwa kandi ubukwe butahwa n’abantu bacye kuko ibyo gutumiza abantu benshi isi yose igahurura watumira bacye beza mugakora umuhango wo gushyingiranwa ubundi mukikomereza ubuzima.
Umuco urahinduka ariko uhinduka buhoro buhoro icyo nzi hari bamwe bari bushyigikire igitekerezo cya Shangazi n’ubwo abandi baribukirwanye ariko niko kuri .
Ibaze gufatama Miliyoni 7 ukazishora mu bukwe zigashira konte yawe igasigaraho ibihumbi Magana 200 kandi mukodesha kandi ayo mafaranga yaguramo inzu mwabamo ndetse muri izo Miliyoni 7 mwagura inzu mugasagura aya business,kubaka urugo n’imibare ,iyo ubaze neza urugo rwanyu ruba rwiza wabara nabi rugasenyuka cyangwa mukabaho mu buzima bubi.
Ibi ntibivuze ko ubisoma abifate nk’ukuri ariko ni wumva byagufasha uzabikore kuko nta tegeko uzaba wishe kandi byafasha benshi.
Shangazi
3,965 total views, 1 views today
Leave a reply