umu amakuru- Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki? | Umusingi

Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?

Please enter banners and links.

Gushaka umugore cyangwa umugabo mukagira urugo rwiza n’umugisha utangwa n’Imana kuko usanga ingeso ku mpande zitandukanye zishobora gutuma urugo ruba rwiza cyangwa rubi.

Mu mago y’abantu havugwamo ibibazo byinshi ariko bikagira ingaruka ku bana ariko icyo dushaka kuvuga uyu munsi n’inkuru twumvise mu rugo rw’abantu muri Kigali aho umugabo yashatse kwirukana umukozi w’umuhungu wabakoreraga ariko umugore yanga ko umukozi agenda.

Hari byinshi abantu bavuga kuri icyo kibazo bamwe bati wasanga uwo mukozi arongora uwo mugore abandi bati wasanga ari uburyo umugore aba ashaka gusuzugura umugabo we dore ko bafitanye amakimbirane.

Ariko abazi uruhare rw’umugabo mu rugo rwe bavuga ko n’iyo mwaba mufitanye ibibazo bingana gute umugore ntaba akwiye gusuzugura umugabo we imbere y’umukozi ku buryo amwirukana umugore ati ntugire aho ujya ,umugabo yagaruka avuye ku kazi agasanga umukozi aracyahari.

Abantu benshi kuri iki kibazo bavuga ko hari abagore birirwana n’abakozi mu rugo bakaba bashobora kuryamana nabo bigatuma umukozi asuzugura Sebuja cyangwa umugabo nawe akaba yaryamana n’umukozi iyo bakoresha abakobwa ariko cyane cyane iyi ngeso ikunze kuvugwa ku bagabo kuryamana nabakozi.

Ubundi umugore ufite umuco warezwe ntago yahangana n’umugabo kugeza ku rwego rwaho umugabo yirukana umukozi umugore akanga ko agenda ibyo bintu biba bifite icyo bivuga gikomeye kuko birenze n’umuco n’uburere .

Hari igihe bamwe mu bagore usanga abwira umukozi ngo amukorere Massage y’amaguru cyangwa ngo y’umugongo ugasanga bivuyemo no kuryamana ubwo urugo rugasenyuka kuko tipe usanga yatangiye kubyimba mu rugo atacyumvira Boss ahubwo yumvira nyirabuja gusa.

Bene umugore nk’uwo usuzugura umugabo we ndetse agahangana nawe ntabwo atekereza ku ngaruka abana be bazahura nazo kuko nta mugabo wakwihanganira ako gasuzuguro k’umugore n’umukozi mu rugo rwe ,ubwo baba bagiye gutandukana abana bagatangira guhura n’ingaruka zo kutarerwa n’ababyeyi bombi.Abagore nkabo usanga iyo atandukanye n’umugabo akenshi aba adashaka ko abana bajya gusura se ukibaza niba ahima se w’abana cyangwa ahima abana be kuko abana baba barengana ariko akenshi n’ubuswa bw’umugore nk’uwo kuko ibyaba byose abana baba bakwiye kujya kureba umubyeyi wabo.

Ikindi iyo abana babujijwe kujya kureba umubyeyi wabo bituma no mu myigire yabo mu ishuri batiga neza kuko baganira n’abandi bana bababwira ko Papa yabaguriye ikintu runaka cyangwa nyina iyo hari umugabo nawe ukora nk’ibyo bigatuma umwana akura yibaza impamvu atabana n’ababyeyi be bombi.

Shangazi

4,360 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.