umu amakuru- Inkuru ibabaje :Dr Byamungu Livingstone n’abana be 4 bahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye muri Uganda | Umusingi

Inkuru ibabaje :Dr Byamungu Livingstone n’abana be 4 bahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Please enter banners and links.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 i Masaka ho mu gihugu cya Uganda ahitwa Lwengo habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu muri batandatu bari mu modoka yari itwaye umuryango wa Dr Byamungu Livingstone wari umwe mu bayobozi ba BRD nawe wahitanywe n’iyi mpanuka.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yavuze ko uyu mugore ari mubyara we, ndetse ko uyu muryango wari muri Uganda aho wari watashye ubukwe.

Ati “Abantu babiri nibo gusa babashije kurokoka. Uyu muryango kandi mu mezi make ashize wapfushije umukobwa wari imfura yabo. Ubuzima rimwe na rimwe burasharira.”

Uyu muryango wari ugizwe n’abana bane barimo babiri b’impanga ndetse na Dr Byamungu Livingstone kimwe n’umufasha we Mukagatare Dorcas uyu akaba ariwe n’undi umwe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari bagihumeka n’ubwo bari barembeye bikomeye mu bitaro bya Masaka muri Uganda ari naho imibiri y’abitabye Imana kugeza ubu iri.

Dr.Byamungu Livingstone witabyimana 

Byamungu Livingstone yamenyekanye nk’umuyobozi muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) ariko kugeza ubu yari yaravuyemo asigaye yikorera akaba yitabye Imana ari kumwe n’abana be bane mu gihe umufasha we ari we gusa usigaye n’ubwo nawe amerewe nabi cyane.Hari ibindi bitangazamakuru byavugaga ko ari umugore wa Dr. Byamungu Livingstone warokotse wenyine .

 

 

12,617 total views, 3 views today

About author

Related Articles

4 Comments

  1. Leon Rusanganwa December 31, 2018 at 4:47 pm

    Njye nakoranye na Dr. Byamungu Livingston Byamungu muri PSF yatubereye umuntu kandi yakoreraga muri team. Imana imwakire hamwe n’abana be ni abaziranenge.

  2. Leon Rusanganwa December 31, 2018 at 4:48 pm

    Njye nakoranye na Dr. Byamungu Livingston Byamungu muri PSF yatubereye umuntu kandi yakoreraga muri team. Imana imwakire hamwe n’abana be ni abaziranenge. Tuzahora tumwibuka

  3. teta yvette May 24, 2019 at 1:15 pm

    nakundi umugore yihangane nibintu bibaho mubuzima njye niganye nabana be

  4. teta yvette May 24, 2019 at 1:15 pm

    nakundi umugore yihangane nibintu bibaho mubuzima njye niganye nabana be

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.