Opinion:Abategura Miss Rwanda bakwiye kuva mu mikino cyangwa isoko barishakire abandi
— December 26, 2018
Please enter banners and links.

Muri iki gihe harimo gutegurwa igikorwa cyo gutoranya abakobwa beza babahanga bazavamo umwe uzasimbura Nyampinga w’uRwanda (Miss Rwanda)ariko njye mbonamo ibibazo byinshi kandi bikomeye abandi batabona.
Njye iyo mbona abakobwa baza muri Miss Rwanda nakumva n’uburyo basubiza bugayitse kandi bakemererwa gukomeza mu kindi kiciro mba numva abategura icyo gikorwa barakigize nkarima kabo bikorera ibyo bashaka kandi ari igikorwa cy’abanyarwanda bose.
Reka mpera I Rubavu nahabonye umukobwa waje n’amaguru ngo arasitara azana igisebe ku mano ye hanyuma abantu ngo bamugirira imbabazi mbibona kuri social Media ngo azatorwa abe Miss Rwanda abandi nkumva banenga abashinzwe kwemerera uhita guhita cyangwa bakamwangira aribo ba Judges ko bamubazaga ngo ibibazo birimo kumushinyagurira no guseka n’ibindi byinshi byavuzwe.
Njye rero mbabwire muri Miss Rwanda mukuremo imiteto cyangwa abayitegura muyamburwe bayihe abandi babishoboye kuko sinumva ukuntu muzajya mutambutsa abantu batazigira aho bageza igihugu cyacu kandi kizwi ko kigira abakobwa beza.
Mwabonye muri Miss World umugande aturusha gute?kandi bataturusha abakobwa beza?ibyo abategura Miss Rwanda mwakabaye aribyo muharanira ko idarapo ry’igihugu rizamurwa ahantu hakomeye nka hariya isi yose ikabyemera ko dufite abakobwa beza babahanga.
Ubuse reka nibarize abo nabonye bagira impuhwe ngo hari umukobwa waje n’amaguru ibirometero 10 arasitara azana ibisebe ku mano ye ,none kuba Miss Rwanda n’impuhwe?njye numva nta mpuhwe nta n’amarangamutima akwiye kugaragara muri Miss Rwanda.
Hari abakobwa benshi mu Rwanda beza cyaneeee ariko Leta ikwiye kumenya impamvu batitabira iki gikorwa?,Itangazamakuru rikwiye gucukumbura rikamenya ikihishe inyuma y’ibi ,kuko abakobwa beza ntago bitabira Miss Rwanda kuki?birashoboka ko hari impamvu ikomeye abantu bataramenya cyangwa se rikaba riciriritse cyane ,byose dukeneye kumenya ikibazo kirimo kandi dukeneye kubona Miss Rwanda itera imbere aho gusubira inyuma.
Ibihugu byinshi usanga bareba ubwiza n’ubuhanga n’ibindi bicye ariko ibyo 2 n’ingenzi cyane ndetse abenshi baba bararangije Kaminuza mu Rwanda kubera kwa kumva ko abategura bafatishije n’ubwo dukeneye kumenya abategura isoko barihabwa gute?kuki hashize imyaka myinshi ari company imwe gusa ihora itegura Miss Rwanda? Bihitiramo uwo bashatse niko njye mbibona.
Ngaho mu mbwire koko umuntu ushaka kuba Miss Rwanda ariko atazi Akarere atuyemo abanyamakuru bamubaza Akarere atuyemo ati Akarere ka Kigali akongera ati Akarere ka Kacyiru,ibyo iyo mbibonye mbona abategura ari ukurangiza umuhango gusa batazi icyo bashaka n’icyo bashaka kugeraho aribyo byatumye mfata umwanya nkandika igitekerezo cyanjye kandi numva cyafasha abantu benshi.
Niba umuntu atazi Akarere atuyemo uwo uramujyana he?mwashatse abakobwa beza ko bahari benshi?niba mugihe mu Karere runaka mugasanga abakobwa baje batujuje ibisabwa musubike muzagaruke undi munsi mureke gufata abo mu bonye ngo ni uko aribo baje (no way).
Hari byinshi bivugwa bitagenda mui Miss Rwanda ariko ndizera ko baribusome igitekerezo cyanjye kikabafasha hanyuma bakagira ibyo bahindura kuko numva ko abasigaye baza baba bishakira imodoka n’agashahara kandi agashahara nako numvise ko akavugwa mu itangazamakuru atariko Miss ahabwa.
Iki n’igitekerezo cyanjye uko byumva ntago ari ihame ariko haramutse hagize undi ufite ukundi abyumva nawe aremerewe kunyandikira kuri stanleygatera@gmail.com hanyuma tukungurana ibitekerezo dupfa kuba tudatukana cyangwa tutavangura cyangwa tudasebanya ikigamijwe n’ukujya inama zubaka.
Gatera Stanley
Tel:+250783664450
3,946 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply