Nyuma y’amezi 8 ari muri Gereza, Gacinya wahoze ayobora Rayon Sports yagizwe umwere
— July 28, 2018
Please enter banners and links.

Gacinya Chance Deny wahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze amezi 8 ari muri gereza yagizwe umwere kuri uyu wa gatanu n’urukiko rwa Rusizi, rwahise runategeka ko uyu mugabo ahita arekurwa ako kanya.
Gacinya Chance Denis yatawe muri yombi tariki ya 19 Ukuboza umwaka ushize wa 2017, azira kuba kompani ye y’ubwubatsi yaba yaranyereje umutungo wa leta.
Ni icyaha uyu mugabo yari amaze hafi amezi 8 akurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda, we n’umugabo witwa Gataha Jean Paul bakaba bagizwe abere nyuma yo gusanga iki cyaha kitabahama. Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’amatara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta

Gacinya yafunzwe asigaye ari V/P wa Rayon Sports, wungirije Muvunyi
Dosiye ubushinjacyaha bwashyikirije ubutabera bw’u Rwanda ivuga ko yishyuwe miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo, nk’uko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

myaka 2 yamaze ayobora Rayon Sports, iyi kipe yayihayemo ibikombe 3 bitegurwa na FERWAFA, ikintu kitari cyarabayeho mu myaka irenga 10
Gacinya Chance Deni ibi byose baje gusanga nta na kimwe kimuhama, nyuma y’igihe kinini aburana, urukiko rwanzura ko agomba kurekurwa.
Chance Deny yabaye umuyobozi wa Rayon Sports muri 2015. Icyo gihe yasanze iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kurusha izindi iri mu bibazo bitandukanye, nta n’igikombe iheruka, kuko hari hashize imyaka 2 byarayinaniye.
Yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’amahoro n’igikombe cya shampiyona mu myaka 2 yakurikiyeho. We na bagenzi be bari bafatanyije kuyobora iyi kipe, bubatse ikipe ikomeye yageze ku muryango w’amatsinda ya Confederation Cup umwaka ushize, mbere yo kuva ku buyobozi bw’iyi kipe, akaba V/Perezida.

Gacinya ni we wari wagize uruhare agarura Karekezi, waje gusubira i Burayi adasezeye uyu mugabo amaze iminsi afunzwe
Yagize igikundiro mu bakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports kuko ari mu bayobozi bacye batinyutse kujya bagura abakinnyi b’ibikomerezwa muri APR FC, byatumye agira abakunzi benshi b’iyi kipe baukunda.

Gacinya yakunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports kubera ahanini abakinnyi yazanaga muri iyi kipe, benshi batanabikeka
Rayon Sports muri uyu mwaka yanditse amateka yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda, ikipe ku rugero rwa 90% yubatswe n’uyu mugabo n’abo bari bfatanyije kuyiyobora.
Asanze iyi kipe ikiri muri iyi mikino y’amatsinda, n’ubwo itayihagazemo neza. Akimara gufungwa byagoye cyane Karekezi Olivier yari yasize ari umutoza w’iyi kipe, wagiye avuga ko yananijwe cyane na Perezida w’iyi kipe kuri ubu, bigatuma ahitamo kwisubirira i Burayi atanasezeye.
Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 3 muri shampiyona, ikaba isigaje amahirwe amwe mu gikombe cy’amahoro, kureba ko yazongera guhagararira u Rwanda umwaka utaha.
Source:Ruhagoyacu
2,789 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply