CHAN 2018: Agasuzuguro ,Uganda Cranes yanyagiye Amavubi 3-0
— August 13, 2017
Please enter banners and links.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe na Uganda Cranes ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Kenya mu 2018.
Abantu batandukanye bakimara kumva ko Uganda itsinze u Rwanda batangiye kwibaza niba abatoza batoza Amavubi batarambirwa agasuzuguro k’Abagande guhora batsinda u Rwanda.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2017 kuri St Mary Kitende Stadium Entebbe muri Uganda. Amavubi yari yaherekejwe n’abafana benshi barimo abasanzwe bamenyerewe muri Rayon Sports bibumbiye mu matsinda ya March Generation na Gikundiro Forever n’abandi Banyarwanda baba muri iki gihugu.

Amavubi

Abafana


Umutoza w’ikipe y’Amavubi yishimye mu mutwe hafi kwimaraho umusatsi ku mutwe nyuma yo gutsindwa


Uganda Cranes yakiniraga imbere y’abafana bayo yatangiye umukino irusha Amavubi ariko uburyo yabonye ku ikubitiro ntiyabubyaje umusaruro kuko umuzamu Nzarora Marcel, wabanje mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Eric Bakame ufite amakarita abiri y’umuhondo, yababereye ibamba.
Ikipe ya Uganda yaje kwinjira neza mu mukino ubwo yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 16 nyuma y’ikosa ryakozwe na Rucogoza Aimable Mambo, umusifuzi agahita atanga penaliti yinjijwe neza na Muzamiru Mutyaba.
Uyu mukinnyi wari wazonze ab’inyuma b’Amavubi nyuma y’iminota icumi gusa yahise atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Derrick Nsibambi.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-0 byanatumye mu cya kabiri Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey, akora impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga akuramo Mubumbyi Barnabé yinjiza rutahizamu Biramahire Christophe Abeddy.
Nyuma y’izi mpinduka umutoza yakoze Amavubi yahise atsindwa igitego cya gatatu cyabonetse ku munota wa 49 gitsinzwe na Derrick Nsibambi ku burangare bw’ab’inyuma.
Mu gihe umukino waganaga ku musozo Niyonzima Olivier yahaye umwanya Muhire Kevin agerageza kongera imbaraga mu busatirizi ariko na we ntacyo yahinduye kuko warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0.
U Rwanda rutakaje umukino ubanza wa Uganda rufite akazi katoroshye ku wo kwishyura uteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha aho rusabwa nibura gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo rukatishe itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
U Rwanda: Nzarora Marcel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad (Kapiteni), Iradukunda Eric, Manishimwe Emmanuel, Mubumbyi Barnabé na Nshuti Dominique Savio.
Uganda: Ismael Watenga, Nsibambi George, Mucureezi, Nico Wakiro Wadada (Kapiteni), Savio Kabugo, Muzamiru Mutyaba, Bukenya, Muwanga, Muleme, Kaliisa na Ssekisambu.
2,837 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply