umu amakuru- Perezida Kabila guha akazi Amb. Eugene Gasana ko kumuhungishiriza imitungo yanyereje bishobora guteza ibibazo? | Umusingi

Perezida Kabila guha akazi Amb. Eugene Gasana ko kumuhungishiriza imitungo yanyereje bishobora guteza ibibazo?

Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yahaye Amb. Eugene Gasana inshingano zo kumufasha guhungisha imitungo yanyereje mu gihugu cye.

Amba.Gasana Eugen kuki atagarutse mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa ku kazi?bamwe bavuga ko yatinye gufungwa kubera amakosa yari afite abndi bakavuga ko igihe yaramze muri Loni yari amaze kugira inshuti nyinshi ndetse n’ibikorwa byinshi ariyo mpamvu yakomeje gukora ibikorwa bye.

Gasana ndetse bivugwa ko yakoranye n’abantu batandukanye bakomeye barimo na Perezida Kabila ku buryo n’ubu ariwe wa muhaye akazi ariko abantu bakaba bibaza bamenyanye gute?ese Kabila ashobora kumukoresha mukugarura imvururu mu gihugu cya Congo mu rwego rwo gushaka kwica amatora atinya ko akurwa ku butegetsi?.

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu 2012 yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana na Kabila.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi byagaragaje ko imikoranire ya Gasana na Kabila imaze gutahurwa, iri mu byatumye ahamagazwa mu Rwanda nubwo byarangiye atagarutse.

Inshingano za Ambasaderi Gasana zahawe Rugwabiza Valentine wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba byarabaye muri Gicurasi umwaka ushize.

Impamvu Kabila yatangiye guhungisha imitungo ye n’ibyegera bye bashinjwa kunyereza mu myaka amaze ku butegetsi, ni ukubera impungenge aterwa n’uko mu gihe cya vuba bushobora kumuca mu myanya y’intoki mu gihe yaba atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nk’uko icukumbura ry’ibi binyamakuru rikomeza ribisobanura.

Inkuru ya Mediapart ivuga ko Ambasaderi Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.

Kabila n’umuryango we kandi bashinjwa kuba ari bo bagenzura banki zo mu gihugu zirimo BGFI, BCDC, BIAC n’izindi.

Kabila yahuriye na Gasana i Kinshasa abifashijwemo na Kalev Mutond, Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iby’ubusahuzi bw’umutungo muri RDC byanagarutsweho na Bloomberg na ‘Panama Papers’ mu nyandiko zashyizwe hanze umwaka ushize zivuga ku mayeri abakuru b’ibihugu bakoresha bigwizaho imitungo.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa, ariko hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho kuva muri 2006, amaze kuzuza manda ebyiri yemererwa na ryo bityo bivuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo gucukumbura amakuru y’uburyo Amba.Gasana Eugen yamenyanye na Perezida Kabila wa Congo ku buryo agera aho amwizera kumuha akazi ko kumuhungishiriza imitungo ye.

Rwego Tony

 

2,869 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.