Gitwaza ashobora gusigara muri Zion Temple wenyine n’umuryango we nyuma yo kwirukana bamwe mu ba Pasiteri
— May 24, 2017
Please enter banners and links.

Mu madini yo mu Rwanda hafi yayose haravugwa ibibazo byinshi ariko ubu haravugwa ko Apotre Gitwaza Paul ashobora kwisanga asigaye muri Zion Temple wenyine n’umuryango we kubera muri iyi minsi havugwa ibibazo byinshi aho n’abakirisitu barimo gusezera umunsi ku munsi n’Abapasiteri benshi bamaze gusezera.
Nyuma y’Umushumba w’Itorero rya Kibagabaga Karagema Celestin gusezera muri iryo Torero abandi ba Kristu bagera mu ijana (100)nabo bamaze gusezra bamwe bakurikiye Abapasiteri Apotre Gitwaza yirukanye.
Amwemu madine yo mu Rwanda abayatangije iyo amaze gukomera batangira kwirukana uwo bashatse ugasanga Itorero bararigize akarima kabo kandi ataribo barikoreye bonyine kugirango rigere aho riba rigeze.


Hari hashize iminsi havugwa ibibazo muri ADEPR ndetse bamwe mu bayobozi bakuru muri iryo torero barimo Rwagasana Tom na Mutuyemariya Christine n’abandi ubu bafunzwe kubera gushinjwa kunyereza umutungo w’Itorero none bikaba bigeze muri Zion Temple ya Apotre Gitwaza.
Bamwe mu bakristu muri Zion Temple bavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi bafite impungenge ko Apotre Gitwaza ashobora kwisanga asigaye wenyine n’umuryango we kubera uko bucyo Abakristu barasezera bakurikiye Abapasiteri Apotre yirukanye.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “birashoboka ko Apotre Gitwaza yirukanye Abapasiteri aziko ariwo muti w’ikibazo yarafite ariko asanga yaribeshye adafite n’uburyo yabagarura none Zion Temple ikaba igiye kuba iye koko n’umuryango we abandi bigendere kuko ntago wakora ibintu nka biriya akumva ko ari bugire amahoro”.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha Apotre Paul Gitwaza kugiraango tumubaze uko agiye gukemura ibibazo biri mu Itorero rye Zion Temple kuko abo yirukanye barimo gutwara bamwe mu bakirisitu ariko ntishoboye kumubona kuri Telephone ye igendanwa.
Uretse muri Zion Temple ya Apotre Gitwaza na ADEPR na Restoration Church ya Masasu naho haravugwa gucikamo ibice mu Bayisiramu muribuka induru yahavugiye ubu amaso akaba ahanze muri Zion Temple kwa Gitwaza uko bizakemuka.
Ndayambaje F
3,835 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
1 Comment
Erega nidusengere mu madini atarashinzwe n’abantu. N’ubundi nta kundi ashinzwe n’abantu mu nyungu zabo atarangiza nabi.
Iyobokamana rizima, aho riri turahazi