Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa FIFA
— February 28, 2017
Please enter banners and links.

Tariki 26 Gashyantare 2016, umwaka urashize umusuwisi ufite amamuko mu gihugu cy’Ubutaliyani, Giovanni Vicenzo Infantino atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa cyenda nibwo uyu muyobozi mukuru wa FIFA, yageze mu Rwanda, igihugu cya gatatu cya Afurika asuye kuva yatorerwa kuyobora FIFA muri Gashyantare 2016.
Infantino, yageze mu Rwanda nyuma yo gusura igihugu cya Zimbabwe na Uganda.
Uyu mugabo w’imyaka 46 yahise ajya kuri stade Amahoro kureba igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier League” Police FC yanganyijemo na Rayon Sports 2-2.
Ari kuri Sitade Amahoro, akaba yarabashije kubona igitego Mico Justin yatsinze ikipe ya Rayon Sports, asuhuza abanyacyubahiro bari kuri Sitade, mu karuhuko ahita yerekeza kuri FERWAFA.
Aha, akaba yari azanywe no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Hotel y’inyenyeri enye FERWAFA izubaka ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.
Muri uyu muhango byamejwe ko iyi hotel izubakwa mu mezi 18 ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.
Uyu muyobozi yamurikiwe igishushanyo mbonera na sosiyete y’Abashinwa CCECC Rwanda Ltd izubaka iyi hotel ifite ibyumba 44.

Aha hari abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Lt Colonel Rugambwa Patrice, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA, abakozi ba MINISPOC na FERWAFA.
Hari kandi Retired General Ceaser Kayizari, wayoboye FERWAFA mu gihe cy’imyaka 12, Celestin Musabyimana wabaye umuyobozi wungirije wa FERWAFA igihe kinini Bayingana Aimable uyobora FERWACY, n’abandi.
Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yavuze ko ari umushinga wakozwe mu rwego rwo kwigira no kwishakira amafaranga yajya mu bikorwa by’iterambere by’ishyirahamwe ayobora. Niyuzura niho ikipe y’igihugu Amavubi izajya akorera umwiherero.
Gianni Infantino yashimangiye ko uyu mushinga washyigikiwe kuko yifuza iterambere ry’umupira w’amaguru mu mugabane wa Afurika.
“Ni kenshi twumva abayobozi bavuga ngo ahazaza ha Afurika hari gutegurwa kandi ni heza. Njye sinifuza gukomeza kumva ayo magambo mu mupira w’amaguru. Kuki buri gihe tuvuga ahazaza ? Nifuza ko biva mu mvugo bikajya mu ngiro iterambere rya Afurika rikagaragarira bose.
Iki ni kimwe muri byinshi twashyizemo imbaraga ngo tuzamure uyu mugabane. Kuba narahisemo umunyamabanga w’umunya-Afurika madame Fatma Samba Diouf Samoura wo muri Senegal bifite icyo bivuze. Ndamushimira kuko ari kumfasha mu mishinga nk’iyi y’iterambere.”
Amaze gushyiraho ibuye fatizo, Gianni yasuye FERWAFA anaganira n’itangazamakuru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, Gianni Infantino n’abari bamuherekeje, bakiriwe ku meza n’abayobozi ba Siporo mu Rwanda, bari kumwe n’abayobozi ba FERWAFA.

Kuri iki cyumweru, uyu muyobozi yasuye urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yunamira abahashyinguye, anavuga ko yababajwe bikomeye n’ibyo abonye, ariko ashima aho abanyarwanda bageze biyubaka.
Ku gicamunsi, uyu muyobozi wa FIFA, yakiriwe na Perezida wa Repubulika i Gabiro, aho Perezida w’u Rwanda ari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu.

Mubyo baganiriye harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’imikino.
Perezida Kagame yijeje FIFA ko Leta y’u Rwanda izashyigikira igikorwa cyo kubaka Hotel ya FERWAFA uyu mugabo w’umusuwisi yaje no gutangiza imirimo yo kuyubaka.
Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, aganira n’itangazamakuru yavuze ko perezida Kagame na perezida wa FIFA bombi baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko Infantino yamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ruhago.
Aha yagarutse ku marushanwa Perezida Kagame asanzwe atera inkunga arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.
Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu rw’imisozi igihumbi. Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo kubaka hotel ya Ferwafa.
2,681 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply