Rwatubyaye asabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports, anatangaza ko yaje gukinira iyi kipe">
Rwatubyaye asabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports, anatangaza ko yaje gukinira iyi kipe
— February 13, 2017
Please enter banners and links.

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul, wari umaze iminsi atagaragara mu Rwanda kuri ubu yamaze kugera i Kigali, akaba aranatangira imyitozo hamwe n’ikipe ya Rayon Sports kuri iki gicamunsi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
“ Naraye ngarutse mu Rwanda, nabamaga mu gihugu cya Turkey, aho nari nagiye mu igeragezwa mu ikipe zaho, ariko ntibyaje gukunda,” Abdul ku murongo wa Telefoni aganira na Radio 10.
“ Njya gusinya amasezerano muri Rayon Sports,hari abantu twavuganaga, niho nahise njya.”
Uyu musore yavuze ko yemera ko yakoze amakosa guta akazi, ariko ubu yiteguye gutangira gukina.
“ Ndasaba imbabazi abayobozi ba Rayon Sports cyane, by’umwihariko kandi nsabye imbabazi n’abakunzi ba Rayon Sports, ariko ubu niteguye gutangira gukinira iyi kipe, kandi ndizera ko nzahagira ibihe byiza,” Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda.
Abajijwe na Radio 10 impamvu yafashe icyemezo cyo kuva muri APR FC yamureze akajya muri Rayon Sports, akenshi bidakunze kubaho, uyu musore yavuze ko bibaho.
“ Bibaho ko umukinnyi ahindura ikipe, nanjye narabikoze. APR FC ni ikipe nziza, nayigizemo ibihe byiza, ariko byabayeho ko mpindura.”
“ Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC, baramfashije cyane aho njyeze, ndanashimira abakunzi bayo, mu myaka twabanye yose.”
Rwatubyaye aragaragara mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, akaba anafite ibyangombwa bimwemerera kuba yakina imikino ya CAF, ahereye ku mukino wa Wau Salaam.
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akaba yabwiye RuhagoYacu, ko Rwatubyaye no ku cyumweru yakina, ariko bizaterwa n’uko umutoza azamubona mu myitozo.
2,401 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply