Menya amateka akomeye y’igikombe cy’Africa
— January 27, 2017
Please enter banners and links.

1-Iri rushanwa ryatangijwe mu mwaka wi 1957 ,ibihugu 3 harimo Misiri ,Ethiopia na Sudan nibyo byitabiriye iri rushanwa ,Igihugu cya Africa y’Epfo nacyo cyagombaga kwitabira irushanwa ariko kubera ivangura ruhu muri icyo gihugu yabujijwe kwitabira irushanwa.
2-Ahmed Hassan (Misiri)niwe mukinnyi wenyine umaze gutsindira igihembo cy’umukinnyi wabaye mwiza inshuro zirenze imwe kuko yatowe nk’umukinnyi mwiza muri iri rushanwa mu mwaka wa 20o6 na 2010.
3-Ndaye Mulamba wahoze ari umukinnyi wa DR Congo niwe wenyine watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ,yatsinze ibitego 9 mu irushanwa rimwe gusa akaba yarabitsinze mu mwaka wa 1974 zabereye muri Misiri.
4-Wari uzi ko igikombe cy’Africa cyo mu 1978 ubwo Ghana yatsindaga Uganda bagihaye Ghana burundu kubera yari inshuro yayo ya 3 igitwara yikurikirana.
5-Mu mwaka wa 2010 umukinnyi Rigobert Songo niwe washyizeho amateka y’umukinnyi ukinnye imikino myinshi mu irushanwa ry’igikombe cy’Africa kuko yakinnye ku nshuro ya 8 guhera mu 1996 .Yakinnyi imikino 35 yose hamwe atangira akaba anganya na Hassan Ahmed (Misiri) bakinnyi guhera 1998,2000,2002,2004,2006,2008 na 2010.
6-Samuel ETo’o niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa kuva yatangira ku rikinamo kuko amaze gutsinda ibitego 18 ahereye mu mwaka wa 2000 aribwo yatangiye kurikinamo.
7-Wari uzi ko iyi ari inshuro ya 2 Gabon yakira imikino yo guhatanira igikombe cy’Africa ,bwa mbere hari mu mwaka wa 2012 na Equatorial Guinea yongeye muri 2017.
8-Ikipe ya Ivory Coast ikinnye finale inshuro 4 zose ariko muri izo nshuro zose yananiwe gutsinda igitego mu minota 90 birangira buri gihe iteye za Penalite.
9-Mu 1992,2006,2013 na 2015 .Iyi kipe ya Ivory Coast nanone niyo kipe yonyine yatwaye iki gikombe idatsinzwe igitego na kimwe hari mu 1992 ubwo yatsindaga Ghana.
10-AL-Diba niwe mukinnyi wenyine muri iri rushanwa ryatangira watsinze ibitego 4 inshuro imwe kuri Finale ,Mu 1957 ubwo Misiri yatsindaga igihugu cya thiopia nibwo yatsinze ibitego 4 byose ahesha Misiri igikombe.
11-Raafat Attia ukomoka mu gihugu cya Misiri niwe mukinnyi watsinze igitego bwa mbere iki gikombe gitangira gukinwa mu mwaka wa 1957.Iki gitego yagitsinze kuri Penalite ubwo batsindaga igihugu cya Sudan.
12-Mu irushanwa ry’iki gikombe rya 2015 ,Umunye Ghana Mubarak Wakaso niwe watsinze igitego cya 1500 kuva iri rushanwa ritangiye.
13-Igihugu cya Tunisia mu mwaka wa 1965 cyanyuzemo muri kimwe cya kabiri ijya finale hakoreshejwe igiceri kuko yari yanganyije amanota na Senegal banaga hejuru igiceri inyuraho gutyo igeze Finale Ghana irayitsinda ,kimwe n’igihugu cya Algeria nacyo mu marushanwa y’iki gikombe mu mwaka wa 1988 yagiye finale ku giceri.
14-Wari uzi ko umukinnyi wa Ghana Asamoah Gyan amaze gutsinda inshuro 7 zose zikurikiranya buri uko Ghana yitabira iri rushanwa guhera mu 2006 .
15-Wari uziko ibihugu 15 aribyo bitarajya gukina muri iki gikombe kuva cyatangira gukinwa mu 1957 ,ibyo bihugu harimo Burundi ,Gambia ,Sudan y’Amajyepfo (South Sudan)n’ibindi bihugu bitandukanye.
16-Wari uziko umukinnyi Essam EL Hadary umuzamu w’ikipe ya Misiri ariwe wabaye umukinnyi wa mbere ukinnyi ari mukuru kuruta abandi akaba afite imyaka 44 y’amavuko.
Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kubashakira amateka y’iki gikombe ndetse n’amakuru atandukanye y’umupira w’amaguru.
Ndayambaje F
3,492 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply