Abarundi 12 bafatiwe mu Rwanda bajyanywe gucuruzwa
— January 26, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka Kuwa 24 Mutarama 2017 bafashe abantu 12 bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bari bajyanywe gucuruzwa mu bihugu bya Aziya banyujijwe mu Rwanda.
Aba bantu barimo umugabo umwe, bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru ubwo bambukaga baza mu Rwanda ku italiki ya 10 Mutarama uyu mwaka; batatu bakekwa , ni umurundi n’abanyakenya babiri barimo umugore nabo bafashwe kuri uwo munsi.

Avugana n’itangazamakuru , ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ubwo abakekwa berekanwaga, umukobwa umwe mu bari bajyanywe gucuruzwa w’imyaka 22 y’amavuko, yavuze ko yegerewe n’umwe muri aba banyakenya amwizeza ko ashobora kumubonera akazi kamuhemba neza muri Oman.
Uyu mukobwa wiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye yagize ati:”Sinarinzi ko hari abandi babwiwe nk’ibyo ariko tugeze ku Kanyaru nibwo nahahuriye n’abandi tugomba gufatanya urugendo.”
Yongeyeho ati:” Mvugishije ukuri, sinigeze menya ko habaho icuruzwa ry’abantu, nabimenye bwa mbere ubwo badufatiraga ku mupaka, ubwo abayobozi bo mu Rwanda badusobanuriraga uburyo rikorwa n’ingaruka zivamo kandi koko bikaba bisa n’uburyo bwankoreshwejweho ubwo nizezwaga ibitangaza n’umuntu kandi akanyihanangiriza ko ningira uwo mbibwira bizaba bitakibaye.”
Abenshi muri aba bari bajyanywe, bavuga ko batigeze bahura n’abagomba kubaha akazi ko bavuganaga kuri telefone nyuma yo guhuzwa n’uriya mugabo we babonaniye I Bujumbura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Lynder Nkuranga yavuze ko aba bafashwe nyuma yo gukekwa kuko mu bibazo babajijwe ku mupaka, byagaragaye ko batazi neza aho bagiye.
CSP Nkuranga yagize ati:”Byatumye abashinzwe umutekano ku mupaka bakurikirana maze bafata abantu batatu bakekwa kuba babiri inyuma. Umwe yari abaherekeje abakuye I Bujumbura mu gihe abandi banyakenya babiri bari babategerereje ku ruhande rw’u Rwanda.”
Abantu bari bajyanywe bagombaga kunyura mu Rwanda, Uganda na Kenya, aho bamwe bari babwiwe ko bahita bajyanwa muri Arabiya Sawudite abandi muri Katari.
Aha akaba yagize ati:” Icuruzwa ry’abantu, ryaba kuri umwe cyangwa benshi “ntiryihanganirwa kandi ni umurongo utukura mu Rwanda”; ingaruka ni zimwe haba ku munyarwanda cyangwa umunyamahanga uzagerageza gutwara abanyarwanda cyangwa gukoreshwa u Rwanda nk’inzira y’ubu bucuruzi.”
Ingingo ya 250 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda , mu gika cyayo cya mbere, ivuga ko, Icuruzwa ry’abantu ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n‟amategeko, mu bisa n‟ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n‟ubuyobozi, ku gutwita k‟umugore wibana, indwara, ubumuga n‟ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.
Icuruzwa ry’abantu rikaba rihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi n’ihazabu irengeje mliyoni icumi z’amanyarwanda nk’uko biteganywa n’ingingo za 251 na 253 .
Ariko iyo iki cyaha cyakozwe mu buryo bwambukiranya imipaka, igifungo kiba hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri Nyakanga umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda nanone yafashe abarundi batatu bari bajyanywe muri Arabiya Sawudite bacishijwe mu Rwanda.
Nyuma yaho gato muri Nzeli, abanyarwanda 28 batabariwe I Burundi bajyanywe muri Ositarariya.
Nibura abanyarwanda 30 barimo 23 b’igitsinagore nibo batabawe mu mwaka wa 2015, bakuwe mu bihugu bacurujwemo cyangwa bagafatwa batarakurwa mu Rwanda.
Source /RNP
2,928 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply