umu amakuru-  Kitoko amagambo yatangaje ashima umunyapolitike hari abaketse ko ashobora kuba agiye kuba umunyapolitiki | Umusingi

Ambassador Rwamucyo  Kitoko amagambo yatangaje ashima umunyapolitike hari abaketse ko ashobora kuba agiye kuba umunyapolitiki

Please enter banners and links.

Ambassador Rwamucyo

 

Umuhanzi Bibarwa Kitoko ubu uri mu gihugu cy’uBwongereza ariko bamwe bavuga ko asigaye aba muri America aherutse gutangaza ku rubuga rwe rwa Facebook ashimagiza umunyapolitike Ambassador Rwamucyo amushima ko ari umuyobozi mwiza agira umutima mwiza cyane.

Bamwe mu baturage batangiye kumva ko umuhanzi nka Kitoko ashimagiza umunyapolitike bamwe bati wasanga agiye kujya muri politike cyangwa Ambassaderi Rwamucyo ari mwene wabo ko bidasanzwe ko abahanzi bashimagiza abanyapolitike nibyo byatumye bamwe bakeka ko Kitoko ashobora kuba agiye kuba umunyapolitike cyangwa ari mwene wabo ashobora kumushyigikira nawe akinjira muri politike.

Umwe mu baturage ukurikirana ibijyanye n’abahanzi yatwandikiye kuri Email y’ikinyamakuru Umusingi avuga ati nkurikije amagambo ya Kitoko yanditse kuri Facebook ntiyaba agiye kujya muri politike ubuhanzi akabuvamo?.

maxresdefault

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuhanzi Kitoko niba agiye kuva ku buhanzi akajya muri politike cyangwa Ambassador Rwamucyo ari mwene wabo ariyo mpamvu yamushimagizaga.

Kitoko yabihanye yivuye inyuma ko atagiye kuva mu buhanzi ndetse adashaka kujya muri politike ahubwo ko asanga abantu bafite umutima ushima muri iki gihe batakibaho.

Kitoko yagize ati “ntago ari mwene wacu nta n’ubwo nshaka kujya muri politike ahubwo ni uko namubonye nkasanga afite umutima mwiza yicisha bugufi akiwye gushimwa”.

Noella

2,978 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.