umu amakuru-  Ikamyo ya Rukururana yavaga mu Rwanda yagonze inzu ninjoro abantu baryamye | Umusingi

lukululana1-703x422  Ikamyo ya Rukururana yavaga mu Rwanda yagonze inzu ninjoro abantu baryamye

Please enter banners and links.

lukululana1-703x422

 

Ikamyo yavaga mu Rwanda ijoro ryakeye Kuwa 13 Ukuboza 2016 yari yikoreye ibyuma ibijyanye Kampala yabuze feri igonga inzu abantu barimo baryamye hapfa umwana umwe abandi 6 bajyanwa mu bitaro barembye.

Impanuka yabereye ahitwa Mpigi ,uwapfuye yitwa Shatrah Nansubuga,ufite imyaka  4 umukobwa  wa Patrick Mutatwala n’abavandimwe be  barimo Brandon,w’imyaka  10 na  Mercy Nanjala,w’imyaka  12 bahise batwarwa mu bitaro bya leta Mpigi nga bameze nabi.

lukululana2-650x606

Nakiganda nyina w’abana ari mu bitaro

Nyina w’abana na komvayeri w’ikamyo yakoze impanuka witwa Domolo Gatsimbaye umunyarwanda  nabo batwawe mu bitaro byitwa  Double Cure ahitwa Kalagala bamerewe nabi.

Impanuka ntiharamenyekana icyayiteye ndetse na shoferi wayo akaba yirutse arabura.

 

Abaturage bavuze ko usanga abashoferi batwara ibikamyo usanga banywa ibiyobyabwenge harimo n’urumogi ndetse basaba Leta kubashyiraho igitutu bakarekeraho gutwara imodoka basinze mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana abantu.

Muhungu John

 

 

3,472 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.