Umupolisi mukuru Baguma yahunze igihugu kubera yahamagajwe gusobanura uburyo yasanze bica umugore w’umucuruzi ntagire icyo abikoraho
— August 18, 2016
Please enter banners and links.

Umupolisi mukuru wayoboraga Polisi muri Kampala mu gihugu cya Uganda witwa Baguma Aaron yahamagajwe mu rukiko gusobanura urupfu rw’umugore w’umucuruzi wacuruzaga imodoka witwaga Donah Betty Katusabe wakubiswe n’undi mucuruzi w’imodoka akageza ubwo apfuye.
Donah Betty Katusabe yaguze imodoka n’umuherwe wa Pine Car Bond witwa Muhammad Sebuufu wacuruzaga imodoka.
Donah Betty Katusabe yaguze n’uyu muherwe Muhammad Sebuufu amusigaramo Miliyoni 9 gusa hanyuma atinze kumwishyura akoresha amayere amusaba ko bahura yamuteze abantu bo kumukubita bakamwica harimo n’abapolisi 9.
Donah Betty Katusabe ahageze aho bagombaga guhurira yagerageje gusobanurira umuhirwe Muhammad Sebuufu ubu ufunze ko azamwishyura amwihanganire ariko biba ibyubusa baramukubita baramwica.

Bamwe mu bafatanije na ASP Baguma baburana (photo internet)
Atarapfa yagerageje gutabaza ASP Baguma wayoboraga Polisi ya Kampala ariko Baguma ahageze abwira Donah Betty Katusabe ati ubundi wakwishyuye amafaranga yabandi arangije amusiga aho bakimukubita yongeye kumva inkuru ko yakubiswe agapfa.
Uyu munsi Kuwa 18 Kanama 2016 urukiko nyuma yo guhamagaza ASP Baguma kurwitaba agasobanura impamvu nyakwigendera yamutabaje atarapfa kandi afite ububasha bwo kumukiza ahubwo akamusiga aho yiciwe ariko Baguma yanze kwitaba bityo uyu munsi urukiko rukaba rwandikiye IGP Kale Kayihura ko agomba kurufasha kugirango uyu mupolisi yitabe urukiko asomerwa urubanza aregwa.
Ikinyamakuru The redtimes.com cyanditse kivuga ko ASP Baguma ashobora kuba yahunze igihugu kuko batazi aho aherereye.
Kwica umuntu kubera Miliyoni 9 gusa ukajya kubaho nabi muri gereza?umuretse ntiwakomeza ukabaho ugashaka andi mafaranga?muri Uganda iyo utsinzwe urubanza rw’ubwicanyi nawe bagukatira urwo gupfa ubu uwo muherwe akaba afite ubwoba ko ashobora gukatirwa urwo gupfa.
Igihugu cya Uganda ruswa imaze kukimunga unyumvire abapolisi 9 bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Donah Betty Katusabe bakoreshejwe na Muhammad Sebuufu.
ASP Baguma akaba nawe bivugwa ko yatinye gufungwa kubera icyo cyaha aregwa akaba yahunze igihugu n’ubwo nanone aregwa mu ba polisi bakubise abafana ba Dr.Kiiza Besigye nabo baherutse kugezwa imbere y’umucamanza akabohereza muri gereza byagategenyo.
Uretse ASP Baguma na Bosi we IGP Kale Kayihura imiryango itandukanye irimo gusaba ko yirukanwa ku kazi ndetse agashyikirizwa ubutabera nyuma y’urukiko kumuhamagaza kubera ibirego bamureze ko polisi ayobora yakubise abaturage bari bashyigikiye Dr.Kiiza Besigye.
Kugeza ubu IGP Kale Kayihura akaba nawe ataritaba urukiko rwamuhamagaje kuko hari n’abacamanza bishyize hamwe batanga ikirego bakaba bashaka gufatanya n’abaturage 31 batanga ubuhamya ko polisi yabakubise bityo nawe akabihanirwa.Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “urukiko guhamagaza umukuru wa Polisi biba bigaragaza Demokarasi kuko hari ibihugu inkiko zitatinyuka kumuhamagaza ariko Uganda nicyo kikwereka n’ubwo uburenganzira bwa muntu bukibangamirwa ariko hari intambwe nziza bamaze kugeraho mu rwego rwa Demokarasi”.
Gatera Stanley
3,771 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply