ACP Badege umuyobozi wa CID mu gihome
— August 18, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru ibiyagabigari.rw aravuga ko umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha ACP Theos Badege n’umupolisi wo ku rwego rwa ofisiye bamaze ibyumweru bibiri birenga bafunze.
Aya makuru avuga ko tariki ya 01 Kanama 2016 ari bwo umuryango w’uyu mupolisi w’umu oficiye wasuye aba bombi ariko ngo hari hashize iminsi bafunze. Anavuga kandi ko afungiye hamwe mu habarizwa amabiro ya polisi.
Umwe mu bagize umuryango w’abafunze yatubwiye ko musaza wa Agnes Binagwaho wahoze muri guverinoma ayoboye Minisiteri y’Ubuzima, yasabye serivisi ACP Badege arayimuha.
Ati “Sinahamya ko bimwe mu byo bafungiye ari ugukingira ikibaba musaza wa Binagwaho ariko hari abatubwiye ko ari serivisi ACP Badege yasabwe akayitanga bikamuviramo gukurikiranwa.”
Uyu ntasobanura neza niba ibyo bakurikiranyweho byaba bifitanye isano n’ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo.
Kuva ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, twagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi telefoni ye ntiyacamo, tumwoherereza ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Kugeza ubu tugikurikirana iyi nkuru telefoni ngendanwa dusanzwe dushakiraho umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa ntirabasha kuboneka ku murongo.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru www.ibiyagabigari.rw yo Kuwa 17 Kanama 2016 .
Mbere y’uko iki kinyamakuru gisohora iyi nkuru Ikinyamakuru Umusingi mbereho ibyumweru 2 cyamenye amakuru ko ACP Theos Badege afunzwe kigerageza kubaza umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ACP Celestin Twahirwa maze asubiza muri aya magambo ati”ayo makuru ni bande bayaguhaye?ubabwire ko njye ntabyo nzi”.
Ubwanditsi
2,645 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply