umu amakuru-  Breaking News: Umugore wa Gen.Rusagara yapfuye | Umusingi

 Breaking News: Umugore wa Gen.Rusagara yapfuye

Please enter banners and links.

 

Kuri uyu munsi taliki 18 Kanama 2016 Umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, yitabye Imana aguye i Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari amaze igihe arwariye, bikaba bivugwa ko yazize kanseri.

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko Rusagara Christine yari amaze igihe kirekire yivuriza mu bitaro byo mu Bwongereza, kugeza aho kuri uyu wa Kane yaje kwitaba Imana, mu gihe umugabo we ari muri gereza mu Rwanda.

Christine Rusagara yapfuye asize abana batanu yabyaranye na Rtd Brig. General Frank Rusagara, aba bana bakaba bagiye gusigara mu miryango batari kumwe n’ababyeyi kuko se nawe afunzwe aho agomba kumara imyaka 20 muri gereza.

Gen.Rusaga

Christine Rusagara n’umugabo we Brg.Gen.Frank Rusagara

Brig Gen Frank Rusagara wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda akaza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma agakurikiranwa n’ubutabera, muri Werurwe uyu mwaka yahamijwe ibyaha byo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, bituma akatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Muhungu John

3,638 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.