umu amakuru- Umutego mutindi ushibukana nyirawo,Amarira n’agahinda muri ADEPR bigiye kuyirundura | Umusingi

Umutego mutindi ushibukana nyirawo,Amarira n’agahinda muri ADEPR bigiye kuyirundura

Please enter banners and links.

Nkuko mumaze kubimenyera muri benshi Ikinyamakuru Umusingi nicyo kiba icya mbere mu kubagezaho ibibazo bivugwa mu Itorero ry’Imana ADEPR kandi bikarangira bibaye ukuri ubu bikaba bivugwa ko ADEPR igeze mu marembera kubera imiyoborere mibi ivugwamo.

Kuri uyu munsi ku Cyumweru tariki 11 Mata 2021 bamwe mu Bakristo muri ADEPR bongeye gutangariza Ikinyamakuru Umusingi ibibazo bikomeye muri iryo Torero aho bavuga ko rigeze aharindimuka nkuko bivugwa ku kintu kigiye gusenyuka.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Dufite ibibazo bikomeye muri ADEPR kandi hari abantu babyihishe inyuma bakomeye bashaka kurisenya kandi umugambi wabo uragaragara kuko bamaze kugabanya Paruwasi ziva kuri 437 basiga 143 gusa abaziyoboraga ubu ubushomeri bubamereye nabi kandi bafite imiryango bari batunze ndetse hari n’abari bafite inguzanyo za Bank bagiye guterezwa cyamunara imitungo yabo ibyo byose n’ibibazo birimo kuvuga kubera ubuyobozi buriho kandi twumva ko bashyizweho na RGB kugirango bubake Itorero none ubwo ibyo nibyo bita kubaka Itorero?ahubwo ko ari ukurisenya”.

Bamwe bavuga ko iyo hagiye kuba reforms cyangwa impinduka abantu bateguzwa mbere bakitegura ariko muri ADEPR bivugwa ko nta guteguzwa byabayeho no muri Leta barateguzwa .

Hari abandi batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko no mugutanga imyanya muri Paruwase harimo ikimenyane n’ivangura ndetse n’iterabwoba ko ababirinyuma bashyigikiwe na RGB kandi RGB iri muri Presidansi.

Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubu amarira n’agahinda nibyo bigiye kutwica muri ADEPR kandi Imana ntizabyemera ahubwo abakora ibi bashaka ko Itorero ry’Imana rigwa ntibazabigeraho Imana irahari ahubwo ibyo bakora bizabagaruka”.

Mu Karere ka Rusizi hari Paruwasi 28 ziragabanywa ubu zagizwe 8 gusa aha hakaba havugwa ko hagaragaye ivangura kubera  abantu 2 batwawe I Bweyeye no ku Nkombo bakaba basaba iki kibazo ko gikurikiranwa hakiri kare kitarafata indi ntera.

Mu mugi wa Kigali zari Paruwasi 41 ubu hasigaye 12 gusa aho hibazwa niba iyo miyoborere ijyanye n;icyerekezo cy’Igihugu.

Mu bindi bibazo batangarije Ikinyamakuru Umusingi harimo abantu bavuga ko bashyizwe mu kiruhuka kizabukuru kandi batarageza igihe ndetse abandi bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuka cy’izabukuru bakabihorera kuko hari abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60 kandi ubundi igomba kuba 65.

Hari n’ikindi bavuze cy’iyicarubozo aho Abashumba bari bayoboye indembo n’Uturere bamanuwe mu ntera Abapasiteri ukabaha aho bateranira batagira ubuyobozi.

Ikindi kirimo kubabaza Abakristo n’uburyo urwego rw’Umudugudu bwakuweho busimbuzwa Itorero noneho abambuwe za Paruwasi bagashyirwa muri icyo kintu kitwa Itorero kugirango babajijishirizemo.

Hari ikibazo cy’abantu bagiye bahabwa kuyobora za Paruwasi kandi batarize Iyobokamana hakaba hibazwa icyashingiweho mu gutanga imyanya mu kuyobora izo Paruwasi kuko kuyobora Insengero uba ari umuhamagaro kuruta gushyira imbere amashuri kandi nabwo atari Iyobokamana.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR witwa Pasitoro Isaie Ndayizeye niba kugira Paruwasi nyinshi hari ikibazo byari biteye muri ADEPR kugirango icyo kibazo abantu bakimenye ndetse akanatubwira ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku miyoborere igasanga Paruwasi nyinshi ziteza ibibazo muri ADEPR ariko tumwandikiye ntiyadusubiza.

Twanamwandikiye ku bibazo byose bivugwa muri iyi nkuru ariko dutegereza igisubizo turakibura ariko twijeje abasomyi bacu ko nagira icyo adusubiza tuzakibagezaho.

Hari amakuru avuga ko ibibazo biri muri ADEPR akenshi biterwa n’abantu bayibamo baba hanze y’Igihugu bamwe muribo bahoze ari abayobozi bayo ndetse n’abandi bayobozi bakomeye bari mu gihugu aho abaduhaye amakuru bavuga ko abo bantu bose baba ababa hanze n’abayobozi bakomeye mu gihugu bavuye muri ADEPR ikiyobora ibibazo byakemuka.

Ubu hari igice kinini muri ADEPR bashaka ko Bishop Rwagasana Tom agaruka kuyobora ADEPR n’ubwo ngo yarwanyijwe ariko hari byinshi bifatika yari agejeje kuri ADEPR ariko aba bayoboye ubu bakaba nta kintu gifatika bakora uretse gusenya inzego zari zarubatswe nkuko abadutangarije amakuru babivuga.

 

2,590 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.