umu amakuru- Umushumba wo muri ADEPR ati agahanga kanjye ndabizi kari ku isoko ,Muri ADEPR hagurishwayo ubuhanga bw’abantu ? | Umusingi

Umushumba wo muri ADEPR ati agahanga kanjye ndabizi kari ku isoko ,Muri ADEPR hagurishwayo ubuhanga bw’abantu ?

Please enter banners and links.

Aimable Nsabayesu umushumba muri ADEPR I Gihundwe ngo aherutse kuvugira mu namay’Abashumba yabereye I Nyamasheke ko abizi neza agahanga ke kari ku isoko ntakizamubuza kuvuga.

Akimara kuvuga ko agahanga ke kari ku isoko byatumye abantu batangira kwibaza icyo yashatse kuvuga abandi batangira kwibaza niba muri ADEPR hagurishirizwayo ubuhanga bw’abantu birabayobera.

Bamwe mu bari muri iyo nama batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Ikinyamakuru Umusingi bati mutubarize icyo Aimable Nsabayesu yashatse kuvuga kuko kuvuga ko abizineza ko agahanga ke kari ku isoko byaduye kwibaza niba muri ADEPR hagurishizwamo ubuhanga bw’abantu hanyuma mumubaze muti ninde uzakagurisha agahanga ke ndetse kazagurishwa angahe ?.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo Umushumba Aimable Nsabayesu yavuze cyashatse kumubaza kuri ayo magambo dore ko havugwa amacakubiri n’ivangura mu bakozi n’Abakristo muri ADEPR maze tumubajije ati “Uri umunyamakuru uri professional?ibyo umbaza ubifitiye ibimenyetso ?ibintu byibihuha nk’ibyo ubifitiye gihamya ?Ni nde wabikubwiye ?ibyo bintu byibihuha.Ibyo ni ibihuha ntabwo aribyo nta n’icyo byamarira Abanyarwanda”.

Twamubwiye ko twe tutamenya niba ari ibihuha cyangwa ari ukuri tutibarije nyiri ubwite uvugwa akatubwira ukuri ariko mu gihe hari ibyo bamuvugaho tugomba kumwibariza tukamenya ukuri cyangwa ko ari ibihuha ariyo mpamvu tumubajije .

Intambara zihora muri ADEPR zizarangira ryari?kandi kuva cyera Ikinyamakuru Umusingi kibabwira mbere ibibazo byo muri ADEPR ariko bakanga kugira icyo babikoraho hakiri kare ariko byamara gukomera bakabona kubyinjiramo kubikemura kandi bigeze ku rwego rukomeye.

Aimable Nsabayesu

Ubu ubuyobozi  burashinjwa ibintu by’amoko ko hari abo bahindura mu ivugurura ririmo gukorwa aho havugwa ko hari abo bajugunye kure kujya gukorerayo bivugwa ko babikoze bashingiye ku bwoko ndetse bamwe bagahabwa akazi ko kuyobora indembo kandi batarize Iyobokamana ,abazihabwa nabo bakwiye kwigwaho impamvu babaha kuyobora indembo batarabyigiye kandi abaziyoboraga barabyigiye.

Umwe mu baduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa kandi byemewe mu gihe afite impungenge z’umutekano we ati “Amazina yanjye singombwa kuyatangaza reka mbahe amakuru ibindi mwirwarize turabona ibyo abayobozi bacu bashyizweho na RGB ibyo barimo gukora harimo ikibazo gikomeye cy’amoko kandi RGB iki kibazo yari ikwiye kugikurikirana hakiri kare bitarafata indi ntera.

Andi makuru ni uko hari abantu baba hanze y’Igihugu bahunze mu Rwanda ariko bagifite ijambo rikomeye muri ADEPR ndetse bavuga rikijyana ariyo mpamvu bivugwa ko hari abatarize ibya Theology ariko bagahabwa kuyobora indembo bagasimbura abize Iyobokamana ndetse n’Amoko akigenderwaho.

Kuki Abacikacumu aribo bagiye bajyanwa iyo kure?umwe  yajyanywe ahitwa Bweyeye undi hakurya y’amazi ku Nkombo undi ajyanwa Karongi ahitwa Gishyita.

Mu nkuru duherutse gutangaza ku bibazo bivugwa muri ADEPR twabajije Umuvugizi wa ADEPR Pasitoro Isaie Ndayizeye ntiyadusubizi ahubwo atwoherereza video kuri whatsapp yacu ivuga ngo urugendo rw’impinduka muri ADEPR /Umudugudu na Paroisse byifuzwa.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba gishaka kubaza RGB niba ibi birimo gukorwa n’ubuyobozi bwa ADEPR babikurikirana kuko aribo babashyizeho n’ibikorwa bivuzeko RGB iba ibizi kandi ubuyobozi bwa ADEPR bukaba bushinjwa ivangura mu bakozi n’amacakubiri ,tukaba tuzabagezaho inkuru ivuga ibyo RGB ikigo gishinzwe imiyoborere kizatubwira ku bivugwa muri ADEPR.

Abakristo bari  bazi ko ubu buyobozi buzakorana n’Abakristo byahafi kurusha ubundi buyobozi basimbuye ariko Abakristo bakaba batangazwa no kubona ubuyobozi aho kubaka ahubwo busenya inzego z’Itorero zari zimaze gukomera ndetse zifitiye Abakristo akamaro.

2,831 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Niyomukiza April 23, 2021 at 10:13 am

    Bene Data n’uwandika yandike mu buryo bwo kubaha Imana kuko ushobora kwandika uvuga ko uri kurwanya amacakubiri ahubwo uri kuyabiba. Ariko dore abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bazakora iby’ubutwari!

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.