umu amakuru- Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa | Umusingi

Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa

Please enter banners and links.

Tumenyereye ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera ku mihigo no gutanga ubutabera nyabwo , ariko murubanza ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR  tubona byarahinduye isura.

Bari biteze kumva imyanzuro y’urubanza tariki ya 15/4/2022 , batungurwa no kumva urukiko rutangaza ko gusoma urubanza bihagaze ko ahubwo ruzasubukurwa rukongera kuburanishwa tariki ya 20/6/2022.

Mu mpamvu urukiko rukuru rwa Kigali rwavuze ko hari ibindi rukeneye gusobanukirwa kandi inteko iyobowe n’umucamanza Hitimana arikumwe na Dalaus ,Ruth  barumaranye imyaka itatu , aha hibazwa  muri iyo myaka amakuru batabonye bagikeneye kumenya.

Icyatunguranye mu  rubanza n’uburyo  inteko yapfundikiye urubanza rutaramara kuburanwa abari mu rukiko barumirwa, batangira kwibaza kwisomwa ryarwo uko bizaba byifashe.

Ababuranyi ntibahwemye gusaba urukiko kubaha ubutabera bakarenganurwa kuko imitungo yabamwe ifatiriwe abandi idafatiriwe mubaburanyi bari mu rubanza rumwe. Abasesengura iby’uru rubanza bibaza ukuntu  ababuranyi bose badafatwa kimwe imbere y’amategeko kuko bamwe bavuga ko imitungo yabo yafatiriwe abandi ntifatirwe kandi bose baregwa ibyaha bimwe.

Abafatiriwe imitungo

Tom Rwagasana na Sibomana Jean bavugana n’umunyamategeko

Sibomana Jean

Rwagasana Tomas

Sebagabo Leonard

Mutuyemaliya Christine

Sindayigaya Theophile

Niyitanga Salton

Gasana Valens

Abatarafatiriwe imitungo

Mukakamari Lyinea

Mukabera Mediatrice

Twizeyimana Emmanuel

Nzabarinda Tharicisse

Beninka Bertin

ADEPR nayo iboneraho ihagarika abafatiriwe imitungo abandi irabihorera,   hibazwa akarengane gakorerwa bamwe abandi bakagira uburenganzi busesuye bigaragaza ko hari abagendwaho kurusha abandi.

Ubushinjacyaha bushingira kuri Raporo ya Audit yakozwe na BDO  bubarega kunyereza amafaranga agera kuri Miliyali 5.

Abaregwa bahakanye iyo Audit ko batayizi ntayo bakorewe, kandi yakozwe hirengagijwe umwanzuro w’urukiko rukuru rwasabye ko hakorwa irindi genzura abaregwa bahari.

Izo mpaka zatumye urukiko ruhamagaza umuyobozi wa BDO Habineza Emmanuel rumubaza niba yarakoreye abaregwa Audit, asubiza urukiko ko atabakoreye Audit ko amakuru yayahawe n’abayobozi ba ADEPR n’abakozi bayo.

Tom Rwagasana nabagenzi be bahise basaba urukiko ko rukwiye gutesha agaciro Audit ubushinjacyaha bwazanye kuko ataribo yakorewe, icyo kibazo ntabwo abagize inteko iburanisha bacyemeye bavuga ko bazagisuzuma baca urubanza, abaregwa ntibanyurwa barekeraho.

Umwe mu bakirisito ba ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa  ati “Mbabajwe n’abayobozi mbona  bicaye mu bakirisito barakuwe kuri aritari, bibabaje ariko tugomba gusaba abahabwa ubutabera bakabuhabwa kandi neza”.

Nyuma yuko rwari gusomwa ntirusomwe rumaze gusubikwa inshuro 2 ku mpamvu z’urukiko.

Nubwo RGB n’ubushinjacyaha byasabwe n’urukiko rukuru rwa Kigali gukoresha irindi genzura ntabwo babikojejwe banze gukora ibyo urukiko rwasabye, Audit ikorerwa mubwiru kugeza isohotse, ikaba ikemangwa kuko ibogamiye kuruhande rumwe mu rubanza nkuko abo ireba babitangarije Ikinyamakuru Umusingi.

Twabibutsa ko Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kwandika inkuru zivugwa mu Itorero rya ADEPR ndetse abatarazisomye bashobora kuzisoma ku rubuga rwa www.umusingi.org

3,746 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Byishimo August 18, 2022 at 12:56 pm

    Biragaragara ko ababantu bakorewe akagambane, ariko twizeye ubutabera bw’U Rwanda ko buzabarenganura

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.